Perezida Kagame yitabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu nama yiga ku kibazo cy'ibiribwa bike ku isi

Perezida Paul Kagame ari i New York aho yitabiriye inama rusange ya 77 y’umuryango w’Abibumbye, UN.

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu nama yiga ku kibazo cy’ibiribwa bike ku isi

Iyi nama ifite insanganyamatsiko ivuga “igihe gikomeye cyo kwiga ku bisubizo byagira impinduka ku bibazzo bisobekeranye.”

Ibi bibazo birimo icy’ingufu ku isi, ibyakorwa mu kubungabunga ikirere, gushyira iherezo ku cyorezo cya COVID-19, iraniga ku burezi.

Perezida Kagame ku wa Kabiri yitabiriye inama yiga ku gukemura ikibazo cy’ibiribwa ku isi, yatumijwe na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Uburayi, Charles Michel.

Inama yitabiriwe kandi na Perezida wa Senegal Macky Sall ari na we uyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez n’Umunyamabanga wa Leta wa America, Antony Blinken.

Muri iyi nama Perezida Kagame yagaragaje ko nta mpamvu n’imve Africa yari ikwiye kuba ifite ikibazo cy’ibiribwa bike, ugereranyije n’amahirwe kamere irusha ibindi bice byo ku isi.

Ati “Dukwiye kugira ibikorwa mu gihe cya vuba, kugira ngo bitange umusaruro ufatika.”

Perezida Paul Kagame aramukanya na Charles Michel, Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Uburayi

Itangazo Ibiro bya Perezida byagenewe Abanyamakuru, rivuga ko kuri uyu wa Gatatu, Kagame ageza ijambo ku nteko rusange ya UN, mu biganiro rusange akaza kuvuga aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo binyuranye isi ifite.

Perezida Kagame aranitabira inama igamije gushakira inkunga ikigega Global Fund.

- Advertisement -

Iki kigega gishora buri mwaka asaga miliyari 4 z’amadolari ya America mu guhangana n’indwara zikomeye nka Virus Itera SIDA, igituntu, malaria, no guharanira ko abatuye isi bagira ubuzima bwiza.

Cyashoboye gusigasira amagara y’abantu miliyoni 50 binyuze mu gukorana n’ibihugu birimo n’u Rwanda.

Ku wa Kane Perezida Paul Kagame azitabira inama mpuzamahanga ivuga ku bufatanye bwa Nigeria n’abandi bafatanyabikorwa mu by’ubukungu (Nigeria International Economic Partnership Forum, NIEPF).

Iri huriro rizereka isi amahirwe ahari mu gukorana mu by’ishoramari na Nigeria ndetse na Africa.

Mu giheyi nama izamara, perezida Kagame anafite akanya ko kuzaganira n’Abayobozi banyuranye ku Isi.

Inama yize ku kibazo cy’ibiribwa bike ku isi

AMAFOTO@Village Urugwiro Twitter

UMUSEKE.RW