Rayon Sports igiye gukina imikino ibiri ya gicuti

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo yemeje ko iyi kipe ifite imikino ibiri ya gicuti igomba gukina mbere y’uko shampiyona igaruka mu ntangiriro z’ukwezi kw’Ukwakira.

Abafana ba Rayon Sports bashonje bahishiwe

Nyuma y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, hahise habaho akaruhuko kubera imikino ya gicuti Amavubi agiye gukina n’indi mikino ibiri u Rwanda ruzakina na Libya mu batarengeje imyaka 23 mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2023.

Amakipe adashaka ko abakinnyi bayo basubire inyuma, yatangiye gutegura imikino ya gicuti. Rayon Sports nk’ibisanzwe yahise itekereza kuzakina imikino ibiri ya gicuti.

Haringingo utoza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yemeje ko Dauphins Noir de Goma yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izaza bagakina uwa gicuti. Undi mukino w’imbere mu Gihugu bivugwa ko ari uwa AS Kigali n’ubwo uyu mutoza atigeze abivuga.

Umukino wa Mbere Rayon Sports izawukina tariki 21 uku kwezi, mu gihe uwundi izawukina tariki 24 nta gihindutse.

Indi mikino mpuzamahanga iyi kipe iheruka gukina, ni uwa Vipers SC yo muri Uganda na URA FC ya Uganda.

Rayon Sports igiye kongera gukina umukino wa gicuti mpuzamahanga

UMUSEKE.RW