Rayon Sports y’abagore yakinnye umukino wa Mbere

Ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yakinnye umukino wa gicuti ku nshuro ya Mbere kuva iyi kipe yashingwa.

Umukino wabereye ku Ruyenzi

Mbere y’uko umwaka w’imikino 2021/2022 urangira, hatangajwe amakuru avuga ko amakipe yose y’ibigugu mu Rwanda azashinga amakipe y’abagore ariko bigahurirana n’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yavuze ko mu 2023 nta kipe izakina amarushanwa yayo idafite ikipe y’abagore.

Ibi byatumye amakipe atekereza Kabiri, maze amwe ahita atangira kurambagiza abakobwa bakina umupira w’amaguru mu rwego rwo kwitegura hakiri kare.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahise butangiza gahunda yo gushaka abakobwa bakina ruhago ndetse banatangiza imyitozo y’iyo kipe.

Mu rwego rwo kwipima, kuwa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, ikipe ya Rayon Sports WFC yakinnye umukino wayo wa Mbere na AS Kigali WFC y’abato mu mukino wabereye ku Ruyenzi.

Uyu mukino wari uwa Mbere kuri iyi kipe, yawutsinze iya AS Kigali WFC [U17] ibitego 2-1. Ibitego 2 bya Rayon Sports Women Football Club byatsinzwe na Uwamahoro Kim na Dolce.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Rayon Sports aheruka kugirana na UMUSEKE, Patrick Namenye, yavuze ko ikipe y’abagore yatangiye imyiteguro yo kuzakina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore uyu mwaka.

Kuva iyi kipe yashingwa ikomeje gutozwa n’umutoza wahoze yungirije muri Rayon Sports, Dusange Sasha.

Amasezerano mashya yavuguruwe hagati ya Rayon Sports n’Umuterankunga wayo mukuru,   SKOL Ltd tariki 8 Nyakanga uyu mwaka, uru ruganda rwemeye kuzafasha iyi kipe gushing ikipe y’abagore no kongerera imbaraga Irerero ry’abato ry’iyi kipe.

- Advertisement -

Iyi kipe nshya ya Rayon Sports Women Football Club iri mu yanditse isaba kuzakina shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’Abari n’Abategarugori.

AS Kigali WFC yakoresheje abiganjemo abatarengeje imyaka 23

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye