Rayon Sports yatsinze Mukura, Haringingo ashima Kabwili

Ikipe ya Rayon Sports yabonye intsinzi yakuye kuri Mukura Victory Sport et Loisir mu mukino wa gicuti wagaragayemo gushyamirana kwa Hategekimana Bonheur na Ramadhan Kabwili.

Uwikunda Samuel ni we wasifuye uyu mukino

Ni umukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, wari ugamije gufasha Mukura VS kwishyura amafaranga ibereyemo uwari umutoza wa yo, Djilali Bahloul.

Iyi kipe y’i Huye, ni yo yishyuje uyu mukino n’ubwo wakiniwe kuri stade ya Kigali. Gusa ubwitabire ntabwo bwari bushamaje nk’uko byitezwe.

Rayon Sports itari ifite bamwe mu bakinnyi ba yo bari mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, yifashishije abari bahari barimo umunyezamu Ramadhan Kabwili ukomoka muri Tanzania, Mucyo Didier, Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Mitima Isaac, Osaluwe Raphael, Mugisha François, Ndekwe Félix, Abubacar Traoré, Mbirizi Eric na Paul Were.

Ku munota 36 rutahizamu Paul Were yaboneye Rayon Sports igitego cya Mbere, ariko ibyishimo by’aba-Rayons ntibyamaze Kabiri kuko ku wa 38 Ramadhan Kabwili yitsinze igitego.

Nyuma yo gukomeza gusatira kw’ikipe ya Rayon Sports, byayiviriyemo kubona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Osaluwe Raphael kuri penaliti yakozwe na Ngirimana Alexis.

Iyi kipe ikunzwe na benshi yakomeje gucunga icyo gitego kugeza iminota 90 irangiye, maze umutoza mukuru, Haringingo Francis yemeza ko ikosa umunyezamu we yakoze risanzwe ariko muri rusange yakinnye neza.

Ati “Yakoze umukino mwiza kuko ni umukinnyi wifitiye icyizere mu izamu. Ikosa rishobora kubaho kuko nta muntu utakora ikosa, ariko urareba umukino yakinnye, ukareba uburyo ashobora gutuma ba myugariro bahagarara neza. Urebye iminsi twari dukoranye nkanareba uko yakinnye, navuga ko yagize umukino mwiza.”

Bamwe mu bakurikirana shampiyona ya hano mu Rwanda, bahamya ko ikipe ya Mukura VS itabonye amafaranga ahagije muri uyu mukino bitewe n’ubwitabire buke bw’abawurebye.

- Advertisement -
Osaluwe na bagenzi be bishimira igitego
Mukura VS yifashishije inshuti ngo ibone ubwishyu bwa Djilali Bahloul

UMUSEKE.RW