Rusizi: Umugore watawe n’umugabo afite ubwoba ko inzu izamugwaho

Mu murenge wa Giheke, Twagirumukiza Germaine abayeho mu bwigunge, yatawe n’umugabo we. Mu nzu ifite amabati ashaje cyane niho aba n’umwana we, avuga ko ahorana ubwoba ko izamugwaho ndetse ngo urupfu ararwiteguye.

Germaine iyo imvura ibaye nyinshi ahunga inzu ye akajya kugama mu baturanyi

Germaine, atuye mu Mudugudu wa Rwamiko, mu Kagari ka Kigenge mu Murenge wa Giheke, mu Karere ka Rusizi.

Amaze amezi 10 atazi aho umugabo bashakanye yagiye.

Inzu yamusizemo, amabati yayo arashaje cyane, irava. Yabwiye UMUSEKE ko agahenge yari afite ari uko muri iki gihe hari impeshyi.

Ubwo impeshyi irimo kurangira ngo arabunza imitima yibaza we n’umwana we, aho bari buhungire imvura yo mu mezi ari imbere.

Ati “Iyi nzu ntiyubatse, ntisakaye iyo imvura iguye irava, nijoro ndabyuka nkicara. Umuyaga uraza nkakinga ko yangwaho, nta hantu mfite mpungira imvura y’ukwa cyenda. Niteguye urupfu.”

Uyu mugore asaba ubufasha bwo kubakirwa, cyangwa agahabwa isakaro.

Germaine avuga ko ikibazo cye yagerageje kukibwira ushinzwe imibero (SEDO) mu Kagari atuyemo ka Kigenge, amubwira ko atari akizi.

Abaturanyi be badusabye kudatangaza amazina yabo, na bo bavuga ko batewe impungenge n’imibereho y’umuturanyi wabo. Ngo na bo bahora bikanga ko inzu izamugwaho.

- Advertisement -

Basaba Leta n’undi wabona ubufasha, gufasha Germaine agahabwa isakaro cyangwa akubakirwa inzu.

Umwe ati “Umuturanyi ahora ataka ko inzu igiye kumugwaho, turabibona tukabura icyo twabikoraho. Amabati arapfumaguye, imvura iragwa akabura aho yikinga yamurembya akaza kugama.”

Undi ati “Uyu mubyeyi akwiriye inzu. Nk’abaturanyi tugira igishyika cy’uko inzu yamugwaho n’umwana we. Ntacyo dufite twamufasha, turasaba Leta ko yamufasha akabona isakaro.”

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kigenge bwatangarije UMUSEKE ko ikibazo cye bukizi.

Gusa, buvuga ko atari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa kuko hari abandi banyagirwa kandi bafite inzu zituzuye (ibikanka) bakiri gukorerwa ubuvugizi bwo guhabwa isakaro.

NYIRANEZA Anonciata, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigenge ati “Iyo nzu nta myaka itatu iramara umugabo we ayubatse, urutonde dufite ntabwo tumufiteho. Ntitwamwubakira hari abafite ibikanka bidasakaye, bari gukorerwa ubuvugizi ngo bahabwe isakaro.”

Yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha nibongera (ubuyobozi bwo hejuru) gusaba abandi bafite ibibazo, ko ari bwo Germaine na we “twamushyiraho agakorerwa ubuvugizi.”

Uyu mugore abana n’umwana we, umugabo we amaze amezi 10 atazi aho yagiye

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW I RUSIZI