Uko Kate Ndikumagenge akoresha Instagram mu ivugabutumwa rihindura benshi

Kate Clinton Ndikumagenge amaze igihe atangiye kwifashisha Instagram mu ivugabutumwa rigamije kwamamaza ubutumwa bwiza mu nyigisho atambutsaho mu mashusho zigamije kumurikira Isi inzira y’agakiza.
Kate Clinton Ndikumagenge yahisemo gukoresha Instagram mu ivugabutumwa rigamije guhindura benshi 

Uyu mukobwa ubusanzwe atuye muri Canada aho ari kwiga amasomo ye ya kaminuza.

Mu Isi ya none, imbuga nkoranyambaga zariyongereye cyane bituma abantu benshi bakangukira kurushaho kuzikoresha.

Mu mbuga nkuranyambaga zikoreshwa cyane kurusha izindi twavuga nka Facebook, YouTube, Instagram, Snapchat, Twitter zifite abazikoresha babarirwa muri za miliyari.

Bamwe bazifashisha mu gusetsa abantu ariko abarenze icyo cyiciro bazikoresha mu bucuruzi. Usanga bamwe bahugiye kuzikuraho ubumenyi, abandi bashaka impuguro nziza zatuma barushaho kubaho neza muri iyi Si ya none.

Ntibigoye kubona umubare munini w’abiganjemo urubyiruko ruhugiye ku mbuga nkoranyambaga rureba ibidafite umumaro hari n’abandi benshi bahihibikanira kwiyungura ubumenyi mu ngeri zirimo siyansi, ikoranabuhanga, ubuvumbuzi, iyobokamana n’ibindi bishobora kwagura intekerezo zabo.

Mu myaka yo hambere, imbuga nkoranyambaga zakoreshwaga nk’uburyo bwo kwishimisha ariko ubu zifite umumaro munini kuva ku guhaha ubumenyi, kubyazwa amafaranga binyuze mu kwamamaza kugeza ku gukoreshwa nk’inzira y’ivugabutumwa.

N’ubwo bitamenyerewe cyane kubona urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga rwigisha cyangwa rushakisha ahari ubutumwa bwiza bw’Ijambo ry’Imana, Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge, abwiriza abinyujije kuri Instagram.

Ubutumwa atambutsa abunyuza mu nyigisho yise “Preeminent Touch”, agamije kubwira abamukurikira n’Isi yose inyungu zibonerwa mu gakiza ku wizeye Yesu Kristu.

- Advertisement -

Yavuze ko bikwiye kuba inshingano za buri mu-Kristu wese kwamamaza inkuru nziza y’agakiza nk’uko bigaragara mu gitabo cya Mariko 16:15-16.

Yagize ati “Gutangira uyu murimo navuga ko ari Umwuka Wera wanganirije hanyuma ndemera ndubaha, niyemeza kubikora. Kubyita ‘Preeminent Touch’ bivuze ‘gukorwaho gusumba ukundi gukorwaho kose’, nashakaga kubihuza no gukorwaho n’Umwuka Wera.”

Kate Clinton atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada yavuze ko “Yahisemo gukorera ivugabutumwa ku mbuga nkoranyambaga mu buryo butamenyerewe cyane, agamije gufasha urubyiruko kwegerana n’Imana cyane ko rwihariye n’igice kinini cy’abazimaraho umwanya.”

Uyu mukobwa akoresha amazina ya ndikumagenge_ kuri Instagram. Mu nyigisho ze akoresha indimi zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Kurukira inyigisho za Kate Clinton Ndikumagenge

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW