Umuhanzi Edouce Softman agiye kurongora

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu ubwo Edouce yambikaga impeta Nyinawumuntu bagiye kubana

Umuhanzi Edouce Softman agiye kurongora Nyinawumuntu Delice Rwiririza aheruka kwambika impeta y’urukundo banamaze igihe kinini bakundana.

Ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ubwo Edouce yambikaga impeta Nyinawumuntu bagiye kubana

Mu nteguza y’ubukwe bw’aba bombi yagiye hanze, bigaragara ko bazakora ubukwe ku wa 3 Ukuboza uyu mwaka. Nta bindi byinshi bigaragaraho kuko ivuga ko ibintu bijyanye n’ubu bukwe bizamenyekana ku mpapuro z’ubutumire zizajya hanze vuba.

Ku wa 28 Kanama 2022 nibwo Edouce Softman yaciye bugufi asaba Nyinawuntu Delice kuzamubera umugore maze nawe avuga “Yego atazuyaje.”

Ibyo birori byabereye muri Hoteli ikomeye bikomereza ku mucanga w’i Kivu mu Karere ka Rubavu nk’uko byagaragajwe n’amafoto aba bombi basakaje ku mbuga nkoranyambaga.

Edouce Softman azwi mu ndirimbo nka ‘Akandi ku mutima, ‘Urushinge’ n’izindi zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Nyinawumuntu Rwiririza Delice wambitswe impeta na Edouce Softman we yiyamamaje muri Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Iburengerazuba aza no kubasha kurenga ijonjora ry’ibanze yinjira muri 20 bagiye mu mwiherero.

Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, bakundaga kubigaragaza mu mafoto basakazaga ku mbuga nkoranyambaga.

Integuza y’igihe ubukwe bwabo buzabera

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW