Umuyobozi w’Ishuri yasanzwe mu mugozi yapfuye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umugozi (internet Photo)

Gicumbi: Ku Cyumweru, abaturage basanze Vuguziganya Dieudonné w’imyaka 35 mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye, uyu yari umuyobozi w’ishuri ribanza, EP Karambo.

Umugozi (internet Photo)

Vuguziganya Dieudonné yapfiriye aho yari acumbitse, mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Gitega, mu murenge wa Rushaki.

Amakuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu, nyuma yaho nyakwigendera araye mu nzu ariko bwacya ntakingure.

Hiyambajwe inzego z’umutekano, bica idirishya basanga aranagana mu “ishuka yapfuye” (ni ko ubutumwa buhererekanywa mu nzego z’umutekano ku bageze aho byabereye bwa mbere buvuga).

Nsengimana Jean Damascene, umuyobozi uhagarariye ishami ry’uburezi mu karere ka Gicumbi, yadutangarije ko, uriya muyobozi w’ishuri yari yahanye gahunda n’abarimu ko bahura bagapanga gahunda zijyanye n’itangira ry’amashuri.

Ati “Baramutegereje baramubura, bajya kumushaka aho yacumbikaga, bakomanze basanga urugi rukingiye imbere, basunika idirishya ry’aho yararaga, babona ku gitanda nta we uhari, basunitse urugi rugwamo imbere basanga ari mu mugozi.”

Uyu muyobozi avuga ko Vuguziganya Dieudonné atari amaze igihe kirekire abaye Umuyobozi w’Ishuri, gusa ngo ubwo yatsindaga ikizamini muri Kamena 2022 yari yoherejwe i Kirehe mu Burasirazuba, ariko avuga ko ari kure.

Nsengimana Jean Damascene ati “Bari baramwohereje mu Karere ka Kirehe yanga kujyayo avuga ko ari kure, asaba REB n’Akarere turamufasha, aza aho ngaho kuko hari icyuho umuyobozi waho yagiye kuyobora segonderi (secondary school).”

Nyakwigendera wabaye umwarimu ku GS.Gitwe, ngo yari amaze igihe gito ashinze urugo, asize umugore n’umwana.

- Advertisement -

Ubuyobozi buvuga ko nyuma y’urupfu rwe, hashyirwaho undi muyobozi w’ishuri w’agateganyo kugira ngo bazibe icyuho.

UMUSEKE.RW