Urusaro International Women Film Festival igiye kuba ku nshuro ya karindwi

Iserukiramuco rya”Urusaro International Women Film Festival” ritegurwa na Ciné Femmes Rwanda rigiye kuba ku nshuro yayo ya Karindwi nyuma y’igihe ritaba imbonankubone kubera igaruka za COVID-19.

Urusaro Women International Festival yitabirwa n’abaturutse mu bihugu bitandukanye

Ni Iserukiramuco rigamije guteza imbere uruganda rwa sinema mu Rwanda cyane by’umwihariko abagore bari muri uwo mwuga.

Ubuyobozi bwa Ciné Femmes ,bwatangaje ko iri serukiramuco riteganyijwe gutangira kuva tariki ya 4 -11 Ukwakira 2022 rikazaba rifite insanganyamatsiko igira iti” Sinema nk’igikoresha cy’iterambere.”

Muri iri serukiramuco biteganyijwe ko rizitabirwa n’abazaba baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Soudan, Senegal, Cameroun, Togo, Bourkina Faso,Benin n’Afurika y’Epfo. Abazaba baturutse muri ibi bihugu bakazagaragaza impano zabo muri Sinema.

Kaneza Florianne, umuyobozi wa Urusaro Festival, yatangaje ko mu iserukiramuco ry’uyu mwaka hateganyijwe kurushanwa mu bazitabira mu bazaturuka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri filime za “ Short Fiction” ariko hakazaba n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kuganira ku iterambere rya Sinema”Pannel Discussion”.

Hazaba kandi ibikorwa by’ubukerarugemdo bikora kuri Sinema birimo gusura inzu Ndangamurage iherereye iNyanza mu Majyepfo y’Iigihugu , kwizihiza umunsi w’umwana w’umukobwa n’ibindi.

Uyu avuga ko buri mugoroba ku kigo ndangamuco cy’Uburansa giherereye mu Mujyi wa Kigali hazajya herekanwa filimi.

Umwihariko w’iri serukiramuco ni uko mu mujyi wa Kigali “Car free zone” hazabera gutoranywa abafite impano mu gukina filimi, bidasaba kuba ari abanyamwuga muri filime.

Murekeyisoni Jacqueline umuyobozi Mukuru wa Ciné Femmes akaba ari we wayishinze, aheruka gutangaza ko abagore bari muri sinema mu bihe bitandukanye bagiye batinyuka ndetse kuri ubu bakaba banagira uruhare mu kuyobora filimi. Avuga kandi ko bazakomeza kubashyigikira.

- Advertisement -

Yagize ati “Twibaza ko tugomba gukomeza gukora, tugakora byiza,tukabafasha.Sinema ifite aho ihagaze uyu munsi, ukuboko kw’abakora umwuga wa Sinema kuri kuturuta. Amatereviziyo ari kuvuka ni menshi, amafaranga ashyirwa muri Sinema yariyongereye . Ni ikintu kitunejeje ko Sinema iri gutera imbere.”

Iri Serukirmuco rigiye guhurirana no kwishimira ko Ciné Femmes imaze imyaka 10 imaze ikora.

Iri serukiramuco riba buri mwaka hagamijwe ko abagore bari mwuga wa Sinema bagira iterambere.

Umuyobozi w’iri serukiramuco  Kaneza Floriane avuga ko uyu mwaka rifite umwihariko utandukanye ry’irya mbere
Umuyobozi wa Ciné Femmes Rwanda avuga ko Sinema mu Rwanda mu bagore iri gutera imbere
Urusaro Women International Film Festival iteganya kwerekana filime buri mugoroba

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW