US Monastir izakina na APR, yasesekaye mu Rwanda

Iminsi itatu Mbere yo gukina umukino wa Mbere mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Champions League, US Monastir yo muri Tunisia, yageze mu Rwanda.

Abakinnyi ba US Monastir bafite akanyamuneza ko kuzasezerera APR FC

Ni ikipe yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2022, iza iyobowe na perezida wa yo, Ahmed Belli.

Iyi yo muri Tunisia, ije gukina na APR FC mu ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League mu mukino uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Biteganyijwe ko umukino uzahuza izi kipe zombi, uzaba ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, Saa cyenda z’amanywa. Umukino wo kwishyura biteganyijwe uzaba hagati ya tariki 16 na 18 Nzeri 2022 muri Tunisia.

Mu kubatera akanyabugabo, abakinnyi ba APR FC basuwe n’Umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe y’Ingabo, Gen James Kabarebe abasaba kuzasezerera US Monastir kandi bishoboka.

Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi kipe y’Ingabo, yavuze ko abakinnyi nibitwara neza, bagatsinda ikipe bahanganye, nabo bazahabwa ibyo bagombwa n’ubuyobozi.

Ati “ Ubuyobozi burahari ngo bubagenere ibyo bubagomba kuko namwe muba mwakoze akazi gakomeye. Ubwo rero gahunda ibe iyo gutsinda kandi tuzitware neza no mu yindi mikino izakurikiraho.”

Ikipe izasezerera indi, izahita ihura na Al Ahly yo mu Misiri mu cyiciro kizakurikiraho. Mu mwaka ushize w’imikino, APR FC yasezerewe na Rs Berkane yo muri Maroc ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

US Monastir yageze mu Rwanda yizaniye buri kimwe izifashisha
Ikipe yazanye abakinnyi b’inkingi za mwamba
Abayobozi biteguye gusezerera APR FC

UMUSEKE.RW

- Advertisement -