Bugesera: Polisi yamufatanye moto, bikekwa ko yayibye atazi ko irimo GPS

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Bugesera yafashe moto yibwe yo mu bwoko bwa TVS RF 436H.

Uyu wafatanywe moto, ashobora kuba atari azi ko ifite ikoranabuhanga rya GPS

Iyi moto yafatiwe mu rugo rw’uwitwa Frederick Rusanganwa ufite imyaka 38 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Gakoni, akagari ka Kamabuye, mu murenge wa Shyara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kw’iyi moto, byaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri yo nyuma yo kuyibura aho yari yayiparitse.

Yasize ayiparitse ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nzeri, 2022.

Ati: ”Twahawe amakuru na nyiri moto avuga ko abuze moto ye aho yari iparitse, ubwo yari ari mu kabari gaherereye mu murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Kanzenze kandi ko yari ifite ikoranabuhanga rya GPS.”

SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko hahise hatangira ibikorwa byo kuyishakisha hifashishijwe GPS, moto iza gufatirwa mu rugo rwa Rusanganwa.

Saa mbiri n’igice zo kuri uwo mugoroba (20h00) nibwo moto yafashwe, uriya Rusanganwa ahita atabwa muri yombi.

SP Twizeyimana yashimiye nyiri moto watanze amakuru yatumye moto ifatwa, asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze.

Yagize ati: “Abantu bakwiye gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu kwiba. Hari imirimo myinshi umuntu yakora akiteza imbere aho guhitamo nabi yishora mu bujura bumuviramo gufungwa.”

- Advertisement -

Rusanganwa yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruhuha kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe moto yari yibwe yamaze gusubizwa nyirayo.

 

Icyo itegeko rivuga

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni ingingo ya 166 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

ISOOKO: RNP Website 

UMUSEKE.RW