Amavubi U23 yageneye impano umukecuru w’imyaka 100

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uyu munsi ku wa 18 Ukwakira, 2022 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 yasuye umukecuru w’imyaka 100 witwa Mukanemeye Madeleine,  uzwiho kuba yarihebeye  ikipe y’Igihugu y’u  Rwanda (Amavubi) na Mukura Victory sports et Loisir, imugenera impano irimo n’amafaranga.

Amavubi U23 yamugeneye impano irimo n’umupira wo kujya yambara aje gushyigikira Amavubi

Iyi kipe iri gukorera umwiherero wayo mu karere ka Huye uyifasha kwitegura umukino bafite ku wa Gatandatu.

Uyu munsi ni bwo abatoza n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bafashe umwanya bajya gusura uyu mukecuru utuye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save. Byari ibyishimo byinshi kuri uyu mukecuru wabonye ikipe y’igihugu mu rugo rwe yaje kumusura. Yasazwe n’ibinezaneza arabaririmbira karahava.

Si ukumusura gusa kuko banamuhaye impano nk’umukunzi w’ikipe y’Igihugu. Mu mpano bamuhaye zirimo umupira wo kwambara w’ikipe y’igihugu yawushyikirijwe na Clèment ari we Kapiteni na Hakizimana Adolphe, ikote ryo kwifubika riri mu mabara y’ikipe y’igihugu ryo yarishyikirijwe n’umutoza wungirije Gatera Moussa.

Impano nyamukuru ni ibahasha irimo amafaranga atavuzwe umubare, bamugeneye yo yayishyikirijwe na Rwasamanzi Yves umutoza mukuru.

Mukanemeye Madeleine uvuga ko yihebeye ikipe ya Mukura VS dore ko naho atuye abaturanyi be bayimwitiriye ati “Niyo ntambutse baravuga ngo ng’uwo Mukura arahise.”

Avuga ko yatangiye gufana iyi kipe y’i Huye mu gihe cy’umwami Rudahigwa.

Amavubi yo yatangiye kuyafana mu myaka ya vuba ariko arayakunda ku buryo iyo ari bukine ava mu rugo iwe n’amagaru hakiri kare kubera urugendo rurerure rurimo kugira ngo umukino utangire yahageze.

Yashimiye ikipe y’igihugu yamutekerejeho ikajya kumusura. Yabasabiye ku Imana ngo bazatsinde umukino kuko nawe bimushimisha kubona Amavubi atsinda. Yagize ati “Iyo mwatsinze ndaryama nkasinzira umwana yangaburira nkarya”. Ati ‘ariko iyo mwatsinzwe na Mukura igatsindwa ntabwo njya ndya n’amazi si nyanywa”.

- Advertisement -

Uyu mubyeyi yifurije Amavubi guhorana intsinzi.

    Umutoza mukuru, Yves Rwasamanzi yamushyikirije ibahasha irimo amafaranga
Yanahawe ikoti rizajya rimufasha mu bukonje
Yasutse amarira kubera ibyishimo
Yasazwe n’ibyishimo

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye