Abadepite bemeje itegeko ryemerera gutanga ibice by’Umubiri mu buvuzi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inteko Rusange y'Umutwe w’Abadepite (3:00pm) iremeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu

Iri tegeko ryemejwe  ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, aho ibi bikozwe mu rwego rwo gufasha abarwayi bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo, ko bazajya bazibonera imbere mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije watangaje uyu mushinga mu Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ugamije koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gushyiraho serivisi zitabaga mu Rwanda.

Yagize ati “Intego y’itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.”

Minisitiri Ngambije yavuze ko kwemeza iri tegeko  ko rizagura urwego rw’ubukerarugendo rushingiye ku buvuzi.

Yakomje agira ati “Kwemeza iri itegeko kandi bizagira ingaruka nziza mu bijyanye n’amafaranga, kuko rizakurura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Twizeye tudashidikanya ko rizakurura abashoramari mu rwego rw’ubuzima bashobora no gushyiraho ibindi bigo bitanga ubu buvuzi.”

Minisitiri Ngamije yatangaje ko nyuma y’uyu mushinga w’itegeko hazakurikiraho ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by’ingingo ku bushake kandi ku buntu, mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira ko nibamara gupfa, ingingo zabo zishobora gukurwaho zigahabwa abarwayi bazaba bazikeneye.

Akenshi abaturage bakeneye ingingo bagorwa no kuzibona ahanini bitewe n’ikiguzi cyo  kujya kuzireba mu mahanga.

Mu myaka irindwi ishize abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugira ngo bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko, mu gihe uyu mushinga waba wemejwe serivisi nk’izi zajya zikorerwa mu Rwanda.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko uyu  mushinga watangira gukorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri Gashyantare umwaka utaha wa 2023.

Impamvu ibitaro byitiriwe Umwami Faisal aribyo byahabwa iyi serivisi, ni uko bifite bimwe mu bikoresho by’ingenzi byazafasha abarwayi, birimo icyumba kizafasha abarwayi baje gufashwa ku bafite impyiko zinaniwe, kuyungurura amaraso ndetse n’icyumba bazajya bashyirwamo mu gihe bategereje koroherwa bagataha.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imyiteguro yo kwakira izi servisi yatangiye ndetse ko hatekerezwa uburyo  abafite ubwingizi bwakoreshwa miri izo servisi.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko bizazamura ubukerarugendo bushingiye ku buzima

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW