Abakiri bato bafite impano muri Sinema bagiye gufashwa

Ikigo  kizobereye mu bya sinema, Ciné Femmes Rwanda, cyatangaje ko urubyiruko rufite impano muri Sinema rugiye guhabwa amahirwe yo kuzibyaza umusaruro.
Ubuyobozi bwa CineFemme Rwanda bwatangaje ko bufite gahunda yo guteza imbere Sinema binyuze mu rubyiruko.

Ibi byatangajwe ubwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Ukwakira 2022, iKigali , hatangiraga Iserukiramuco rya Sinema “Urusaro International Women Film Festival”.

Iri Serukiramuco ribaye ku nshuro ya karindwi aho ryitabiriwe n’ibihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika.

Urusaro International Women Film Festival yatangiye kuva kuwa4 – 11Ukwakira 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti” Sinema nk’igikoresho cy’iterambere.”

Murekeyisoni Jacqueline uyobora Ciné Femmes Rwanda avuga ko hari gahunda yo gukomeza gusigasira impano z’urubyuriko by’umwihariko rw’abakobwa muri Sinema, hagamijwe guteza imbere uru ruganda.

Yagize ati“Mu 2020 twari twatangije amahugurwa y’abanyeshuri b’abakobwa gusa barangije amashuri y’isumbuye, Ttbigisha gukora filime mbarankuru, twifuzaga ko no mu gihe bagiye no mu ngo badatakaza umwuga.”

Yakomeje agira ati ” Ababyeyi kenshi banga ko abana babo bajya mu mwuga wa Sinema .Bisaba ubukangurambaga, bisaba kuganira n’ababyeyi.”

Uyu muyobozi avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gufata abakiri bato bakigishwa ibya Sinema mu gihe cy’umwaka Kandi ko byatangiye.

Avuga ko hari umunyeshuri wabonye amahirwe yo kwiga Sinema muri Kenya kuri buruse ya Netflix.

- Advertisement -

Kaneza Floriane umuyobozi w’iri serukiramuco avuga ko mu hari imishinga itandukanye igamije guteza imbere Sinema.

Yagize ati“Icyo tuba tuganisha icya mbere ni iterambe rya Sinema muri rusange.Icya kabiri ni ukureba umugore n’urubyiruko.Ntabwo twita cyane ku bagabo nk’uko twita ku rubyiruko.Icya Gatatu ni uko tureba umukobwa mu buryo bwihariye, umwanya we uragaragara? Niyo mpamvu hari imishinga itandukanye.”

Uyu avuga mu Rwanda hifuzwa ko hatangira ishuri rya Sinema ryafasha izo mpano z’urubyuriko.

Yagize ati” Turacyabura ishuri rya Sinema.Mfite ikizere ko nta myaka itanu isigaye,uRwanda rudafite ishuri rya Sinema kuko hari Ibiganiro byatangiye kandi hari abashoramari bari kuza.”

Muri iki cyumweru buri munsi hazajya herekanwa filime, igikorwa kizabera ahantu hatandukanye harimo muri Car Free zone n’ibigo by’amashuri mu rwego rwo guhugura abana b’abakobwa bakiri ku ntebe y’ishuri bifuza kwinjira muri sinema.

Hazaba kandi ibiganiro mpaka bizahuza abantu batandukanye bafite aho bahuriye na sinema.

Muri iri serukiramuco biteganyijwe ko hari filime zizahabwa ibihembo mu byiciro bitatu ari byo; Filime nto yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (East African Short Fiction), Filime nto zo muri Afurika (African Short Fiction) na filime mbarankuru yo muri Afurika (African Documentary).

Kaneza Florianne avuga ko mu gihe cyavuba mu Rwanda haza ishuri rya Sinema

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW