Abantu 8 bakubiswe n’inkuba umwe ahita ahasiga ubuzima

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Rutsiro inkuba yakubise abantu umunani umwe ahita apfa

Rutsiro: Abantu umunani bo mu Murenge wa Boneza bakubiswe n’inkuba ubwo imvura yarimo igwa, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima abandi bajyanwa mu bitaro harimo umwe urembye.

Rutsiro inkuba yakubise abantu umunani umwe ahita apfa

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Ukwakira 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice (18h00) mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera mu Mudugudu wa Bigabiro.

Ni inkuba yabakubise ubwo bari bugamye imvura yinshi yagwaga ariko umwe muri bo akaba yarimo yogosha, naho undi we ari mu cyumba acaginze bateri ya telephone.

Ni mu gihe batandatu bo bagize ikibazo kidakanganye cyo guhungabanywa n’ikubita ry’iyi nkuba kuko bari hafi yahoo yakubitiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Mudaheranwa Christophe yahamirije UMUSEKE iby’aya makuru avuga ko batatu aribo bagize ikibazo cyane ndetse umwe muri bo akahatakariza ubuzima.

Ati “Ejo nimugoroba mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice haguye imvura nyinshi yarimo n’inkuba, ubwo rero inkuba yaje gukubita abantu batatu bagira ikibazo cyane, umwe ahita ahaburira ubuzima abandi babiri bajyanwa kwa muganga.”

Yavuze ko umwe yoherejwe ku bitaro bya Murunda, undi asigara ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu.

Ati “Hari abandi batandatu na bo bagize ikibazo cy’ihungabana kuko bari hafi y’aho inkuba yakubitiye ariko bo mu kanya bagiye gutaha.”

Uwitabye Imana ni Ndayisaba wari ufite imyaka 17, naho uwoherejwe ku bitaro bya Murunda yitwa Irasubiza Emmanuel w’imyaka 20 na Niyigena Clemance uri gukurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kinunu ku buryo we hari icyizere ko aza kumera neza vuba.

- Advertisement -

Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu gakunze kwibasirwa n’inkuba cyane imirenge yegereye i Kivu, abahanga bakagaragaza ko bishobora kuba bifitanye n’amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Mudaheranwa Christophe, uyobora umurenge wa Boneza aha niho ahera yongera kwibutsa abaturage ko bakwiye gukomeza kwitwararika cyane mu bihe by’imvura harimo kwirinda kugenda mu mvura, gukoresha imitaka y’ibyuma, kugama munsi y’ibiti, kwirinda gucomeka ibyuma bikoresha amashanyarazi nka radiyo, telephone n’ibindi kuko biri mu biteza umurindi ikubita ry’inkuba.

Ikibazo cy’abantu bakubiswe n’inkuba ntabwoi cyari giherutse muri uyu murenge wa Boneza kuko cyaherukaga mu mwaka ushize.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW