Adil Erradi yongeye gutunga urutoki abakinnyi be

Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Muhammed nyuma yo gutsinda ikipe ya Marines FC ibitego 2-0, yatangaje ko nta mukinnyi w’igihangange iyi kipe ifite kandi yiteguye gukorana n’abafite ubushake bwo gukora.

Adil byose yabyegetse ku bakinnyi ba APR FC

Mu rwambariro rw’ikipe ya APR FC hamaze iminsi harimo umwuka uteri mwiza, byanatumye umusaruro ukomeza kuba nkene kuva yasezererwa na US Monastir mu marushanwa ya CAF Champions League.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa Bugesera FC, ikipe ya APR FC yagarutse ku mukino wa Marines FC yakoze impinduka kuko hari abasanzwe babanzamo batari no muri 20 bakoreshejwe.

Nyuma y’uyu mukino, umunya-Maroc utoza iyi kipe y’Ingabo, Adil Erradi yavuze ko nta mukinnyi w’igitangaza iyi kipe ifite ko abatsinda ari bo biteguye gukorera ikipe.

Ati “Uyu mukino utweretse ko nta mukinnyi wo guta ndetse nta n’umukinnyi wo kurutisha abandi. Abakinnyi twakoresheje ntibari basanzwe ariko n’ubundi nta kamara muri APR FC. Nzajya nkoresha abakinnyi batanga umusaruro ibindi ntacyo bimbwiye.”

Abajijwe ku bakinnyi bakuru muri iyi kipe barimo Manishimwe Djabel ariko batakoreshejwe, yasubije ko nta mukinnyi w’igihangange iyi kipe ifite.

Ati “Muri APR FC nta mukinnyi w’Umu-Cadre dufite kuko umucadre mwiza ni uwutanga umusaruro. Ubu hakenewe abakinnyi bazi agaciro k’umwambaro wa APR, bazi agaciro ka APR, bazi icyo bakora. Umukinnyi udatanga umusaruro simukeneye.”

Abajijwe niba ko Byiringiro Lague watsinze igitego cya Mbere yaba yari yafatiwe ibihano nk’uko byavuzwe, yasubije ko nta bihano yarimo ahubwo yari afite ibibazo by’umuryango we.

Ati “Ntabwo yigeze ajya mu bihano (Lague). Ni ibihe bibi yari arimo birimo n’iby’umuryango byanatumye tutajyana gusura US Monastir. Gusa ni umukinnyi mwiza ufite impano iri hejuru. Muri iyi minsi ameze neza niyo mpamvu yanitwaye neza.”

- Advertisement -

Uyu mutoza yakomeje ashimangira ko atiteguye gukorana n’abakinnyi badatanga umusaruro gusa kandi yiteguye kubaha abakwiye icyubahiro kuko batanze umusaruro ikipe ibashakaho.

APR FC imaze gutsindwa umukino umwe muri itatu imaze gukina kuko undi wabaye ikirarane.

Umwuka si mwiza muri APR FC

UMUSEKE.RW