Amavubi U23 yaguye miswi na Mali U23

Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, u Rwanda rwanganyije na Mali igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Abasore b’u Rwanda banganyirije mu rugo na Mali

Igice cya mbere cy’umukino, Mali ni yo yagerageje kurema uburyo bwinshi bwavamo ibitego ariko bagorwa no kuyabyaza umusaruro.

Amavubi yacungiraga ku mipira miremire ndetse na Ishimwe Anicet wageragezaga gushaka uko yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Mali no kurema uburyo bw’ibitego ariko nta mahirwe afatika yabonetse.

Mali yaje gufungura amazamu ku munota wa 42 ku ishoti rikomeye rya Ahmed Diomonde yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nko muri metero 32.

Ibi byishimo ntabwo byamaze kabiri kuko ku munota wa 43 Amavubi yishyuye iki gitego ni nyuma y’uko Mali yitsinze, Fady Sidiki Coulibaly yahaye umupira umunyezamu we Lassine Diarra agiye kuwufunga uramucika uhita uyoboka mu rushundura. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

Yves Rwasamanzi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka 2, Hakim Hamissi na Désire Mugisha bavuyemo hinjiramo Nyarugabo Moise na Rudasingwa Prince.

Amavubi yatangiye gukina noneho asatira ubona ko ashaka igitego agenda anagerageza amahirwe atandukanye harimo nk’ishoti rikomeye rya Ishimwe Anicet umunyezamu Lassine Diarra awohereza muri koruneri ndetse Rutonesha ku munota wa 61 ariko umunyezamu arawufata.

Ishimwe Anicet yongeye kugerageza irindi shoti ku munota wa 65 ariko na none umunyezamu awushyira muri koruneri.

Yves Rwasamanzi kandi yakoze izindi mpinduka Kamanzi Ashraf aha umwanya Hoziyana Kenedy ariko biranga umukino urangira ari 1-1.

- Advertisement -

Ku wa Mbere, Amavubi U-23 azerekeza i Bamako ahazabera umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Ukwakira 2022.

Ikipe izarokoka hagati y’u Rwanda na Mali izakomeza mu ijonjora rya gatatu, irya nyuma, rizatanga itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizakirwa na Maroc mu 2023.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda
Mukecuru Madeleine ntajya abura
Abayobozi ba Ferwafa bari baje gushyigikira izi ngimbi
Abafana bo ntacyo wabaveba
Abakinnyi 11 Mali yabanjemo

UMUSEKE.RW