Ambasaderi w’Ubwongereza yashimye uko u Rwanda rutega amatwi umuturage

Kamonyi: Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Omar Daair yashimye Guverinoma y’u Rwanda uburyo itega amatwi umuturage, mu gucyemura bimwe mu bibazo bimwugarije.

Ambasaderi Omar n’abayobozi ba TIRwanda baganiriye n’abahinzi ba Musambira bumva ibitekerezo byabo

Ibi yabigarutseho ubwo ku wa kane tariki ya 6 Ukwakira 2022, yasuraga abahinzi n’aborozi bo mu Mirenge ya Gacurabwenge na Musambira y’akarere ka Kamonyi, agaragarizwa uburyo abahinzi bagira uruhare mu itegurwa n’ishyirwabikorwa ry’imihigo y’Akarere.

Ni gahunda yatangijwe na Transaparency International Rwanda ifatanyijemo n’umuryango ugamije kuzamura ijwi n’uruhare by’umuhinzi n’umworozi mu mihigo, CCOAIB mu turere twa Rubavu, Burera na Kamonyi hagamijwe kurushaho kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu bibakorerwa.

Mu kiganiro n’UMUSEKE, Ambasaderi Omar, yavuze ko  kuba umuturage agira ijambo mu bimukorerwa ari ikintu cy’ingenzi kuko bimufasha na we ubwe mu iterambere.

Yagize ati “Ndishimye kuba abaturage bagira uruhare mu “Mihigo”, bakaba bashobora kugeza ibitekerezo byabo ku bayobozi b’inzego z’ibanze, bakicara hamwe hakaganira iby’ibanze bigomba gushyirwa mu bikorwa. Rero ni ikintu cy’ingenzi kuba bagira uruhare mu bibakorerwa.”

Ambasaderi  Omar Daair yavuze ko guhera mu Ugushyingo 2021, Ubwongereza bukorana na Leta y’u Rwanda  mu gutera inkunga abahinzi n’aborozi ndetse ko ubu bufatanye buzakomeza.

Yagize ati “Twiteze kubona umusaruro mwiza kandi tuzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda mu gufasha abahinzi n’aborozi.”

Ambasaderi Omar Daair yavuze ko yashimye uko uRwanda rutega amatwi umuturage

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubukungu n’iterambe, Niyongira Uzziel, agaragaza bimwe mu byashyizwe mu Mihigo binyuze mu bitekerezo by’abahinzi, yavuze ko umuturage agomba kuza ku isonga mu bimukorerwa.

Yagize ati “Imihigo tuyihiga buri mwaka, buri mwaka tugira ibikorwa dukora. Iki gishanga cya Cyibuza, (Kamonyi) hari igihe batanze icyifuzo ko bagomba kubaka damu (dam), bizabafasha kuhira. Icyo ni kimwe mu byo bagaragaje ko bifuza byakorwa kandi bigerwaho.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “N’ubundi ibikorwa ibyo ari byo byose biba bikorerwa umuturage. Icyo dusaba abaturage bacu ni ukugira uruhare runini mu bibakorerwa kandi n’ibiba bimaze gukorwa bakaba abarinzi babyo kugira ngo bizamare imyaka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango urwanya ruswa ‘akarengane ishami ry’u Rwanda, Transparency Rwanda, Mupiganyi Apolinaire, yavuze ko mbere yo gutangiza iyi gahunda abahinzi bagaragaza ko ibitekerezo byabo bidahabwa agaciro, bigira ingaruka ku musaruro.

Yagize  ati “Akenshi wasangaga mu byateganyijwe mu Mihigo bitajyanye n’ibyifuzo byabo, bifuza ko byashyirwamo imbaraga.

Urugero nko kubona ifumbire, batugaragarizaga ko ifumbire iza itinze cyangwa babazaniye imbuto itajyanye n’imiterere yaho hantu, bikabagiraho ingaruka ku musaruro bakagombye kubona.”

Yakomeje agira ati “Ubu twamaze gushyira amatsinda y’abahinzi borozi muri aka karere ka Kamonyi, Rubavu na Burera, ubu batangiye gushyira hamwe ibitekerezo byabo, kugira ngo tubashe kubizamura ku rwego rw’Akarere bizajye mu ngengo y’imari 2023-2024.”

Mu bushakashatsi bwakozwe na TI Rwanda mu Karere ka Kamonyi, mu barenga 400 babajijwe, hagati ya 3 %  na  13% nibo bishimiye uburyo byakozwe, abandi ntibanyuzwe n’ishyirwaho ry’imihigo y’Akarere.

TI Rwanda yavuze ko kuba abahinzi bataratangaga ibitekerezo mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa ry’imihigo byabagiragaho ingaruka

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW