Amerika na Korea y’Epfo byarashe ibisasu byo gusubiza Korea ya Ruguru

Igisirikare cya America gifatanyije n’icya Korea y’Epfo byarashe ibisasu bya misile byo gusubiza Korea ya Ruguru yarashe igisasu kikanyura hejuru y’Ubuyapani, gusa igisasu kimwe cya Korea cyarashwe nticyagera kure.

America ifatanyije na Korea y’Epfo barashe misile zo guha gasopo Korea ya Ruguru

Iki gisasu cya Korea y’Epfo kitigeze giturika, byatumye igisirikare cya Korea y’Epfo gisaba imbabazi kubera ubwoba byateye abaturage bo mu gace ka Gangneung.

Abaturage bavuga ko bumvise ikintu giturika, ndetse nyuma babona umuriro mu kirere muri iri joro

Igisirikare cya Korea y’Epfo kivuga ko icyo gisasu nta we cyakomerekeje cyangwa ngo ahasige ubuzima, gusa gusaba imbabazi byabaye nyuma y’amasaha 7 ibindi bisasu birashwe.

America na Korea y’Epfo bifatanyije byarashe ibisasu bine bya misile mu rwego rwo gusubiza igisasu kigera kure cyarashwe na Korea ya Ruguru ku wa Kabiri mu gitondo kare, kikanyura hejuru y’ubuyapani mbere y’uko gisandarira mu nyanja.

Yari inshuro ya mbere Korea ya Ruguru irashe yerekeza ku Buyapani kuva mu mwaka wa 2017 – byatumye ingabo za America, iz’Ubuyapani na Korea y’Epfo zerekana ubushobozi zifite na zo zirasa ibisasu byo gusubiza.

America ifatanyije na Korea y’Epfo, BBC itangaza ko byanarashe ibisasu bya misile mu Nyanja yitwa iy’Iburasirazuba, izwi nk’inyanja y’Ubuyapani, ikaba iri mu mwigimbakirwa wa Korea n’Ubuyapani.

Igisirikare cya Korea y’Epfo kivuga ko igisasu cyo mu bwoko bwa Hyunmoo-2 cyari gifite n’agatwe kariho ubumara (warhead), ariko ngo ako ntabwo katuritse, gusa igisirikare cyasabye imbabazi kubera impungenge iki gisasu cyateye abaturage.

Abaturage bo mu gace ka Gangneung bavuze ko babonye umuriro mu gicuku ku isaha ya saa saba (01:00 a.m) mu ijoro ryo ku Gatatu hari ku mugoroba wo ku wa Kabiri ku isaha ya saa kumi (16:00) ku isaha mpuzamahanga ya GMT.

- Advertisement -

BBC ivuga ko igisasu cya Korea ya Ruguru cyarashwe ku wa Kabiri, ari icya gatanu iki gihugu kirashe mu cyumweru kimwe, gusa ngo ibindi cyabigeragezaga kibyerekeza mu kirere aho kubyerekeza ku baturanyi.

America na Korea y’Epfo byarashe ibisasu bine
Nyuma indege za Korea y’Epfo n’iza US zakoze imyitozo yo kurasa ibisasu mu nyanja iri hagati y’Ubuyapani na Korea
America na Korea ndetse n’Ubuyapani ni inshuti ndetse zifatanya mu bya gisirikare

AMAFOTO@REUTERS

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW