Volleyball: Ibyaranze Shampiyona mu mpera z’icyumweru

Ikipe ya Police VC na Gisagara VC zitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball yari yagarutse mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko ayo makipe yari akubutse mu Misiri mu mikino Nyafurika.

Kuva ku ya 27 Mata 2024, shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball yari yagarutse hakinwa umunsi (round) wa cyenda muri ‘Phase’ ya kabiri.

Ni imikino yakinirwaga ku kibuga cya École Notre Dame des Anges i Remera.

Ikipe ya IPRC Ngoma yatsinze Kigali Volleyball Club amaseti 3-0, (25-16, 26-24, 25-21).

Aho i Remera kuri uwo wa Gatandatu ikipe ya IPRC Musanze yatsinzwe na Kepler Volleyball Club amaseti 3-0, (16-25, 17-25, 15-25).

REG Volleyball nayo yihereranye ikipe ya Kirehe Volleyball Club iyitsinda amaseti 3-0, 21-25, 19-25, 10-25.

Mu gihe umukino wasoje indi kuri uwo wa Gatandatu ari umukino ikipe ya APR Volleyball Club yatsinzemo East African University Rwanda VC amaseti 3-0, (25-22, 25-23, 25-17).

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mata, ibiro byongeye kuvuza ubuhuha muri École Notre Dame des Anges i Remera, ubwo ikipe ya Police Volleyball Club yari ikubutse mu Misiri mu mikino Nyafurika, yakinaga na Kigali Volleyball Club.

Police Volleyball Club yaje gutsinda amaseti 3-0 (25-16, 25-14, 25-16).

- Advertisement -

Kuri uwo munsi Gisagara nayo yakinaga na Kirehe Volleyball Club, maze iyi kipe yo mu Majyepfo y’u Rwanda itsinda iyo mu Burasirazuba amaseti 3-0, 25-18, 25-22, 25-21.

Mu gihe umukino wasoje indi yo ku munsi wa cyenda wahuje East African University Rwanda VC igatsinda IPRC Musanze, amaseti 3-1, (25-22, 25-23, 17-25, 25-16).

Kugeza ubu urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo nyuma ya ’round’ icyenda ruyobowe na REG Volleyball Club ifite amanota 38, Kepler VC ni iya kabiri n’amanota 38, Police Volleyball Club ni iya gatatu n’amanota 36.

APR VC iri kumwanya wa kane n’amanota 34, ayo makipe akaba ari nayo afite amahirwe yo kuzahurira mu mukino ya Kamarampaka ‘playoffs’ igena utwara igikombe cya shampiyona.

Amakipe asoza urutonde ni Kigali Volleyball Club ya cyenda na IPRC Musanze ya 10.

Ibiro byavuzaga ubuhuha mu mikino ya shampiyona
Gisagara Volleyball Club yitwaye neza mu mpera z’icyumweru

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW