Ariel Wayz agiye gutaramira bwa mbere mu Burundi

Umuhanzikazi nyarwanda Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz umaze kunyeganyeza benshi kubera ijwi rye n’umuziki we, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu Burundi.

Ariel Wayz agiye gutaramira mu Burundi bwa mbere

Ni igitaramo agomba kwitabira ku itariki 29 Ukwakira 2022, aho kizabera mu Ntara ya Kigobe mu busitani bwa Jardin Du Peuple ahitwa Mukarakara.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Ariel Wayz yasabye abakunzi b’umuziki we cyane cyane Abarundi kuzaza kumushyigikira muri icyo gitaramo kuko yiteguye kubaha ibirori by’akataraboneka.

Yagize ati “Bantu banjye ba Bujumbura nje kubabwira amakuru meza ko tariki 29 Ukwakira nzaba ndi i Burundi ku nshuro ya mbere, aho nzaba nje kubataramira. Bwira inshuti nayo ibwire inshuti kuko ndi mu nzira nje gutwika umujyi ubundi turye show.”

Iki gitaramo ni icyateguwe n’abarimo umunyamakuru w’imyidagaduro ndetse unategura ibitaramo mu Burundi uzwi nka Landry  Promoter BDI.

Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bamaze gutera intambwe za muzika mu ruhando nyarwanda, aho atumirwa mu bitaramo binyuranye akaba igitaramo aherukamo ari icya Youth Connekt Africa cyasusurukije abarimo urubyiruko rwari rwitabiriye iyi nama ya ihuza urubyiruko rw’Afurika.

Ariel Wayz ni umukobwa wabadukanye imbaduko muri uyu muziki cyane cyane ubwo yafatanyaga na Juno Kizigenza mu ndirimbo “Away” yakunzwe n’abatari bake, nyuma yaje gusohora izindi ari wenyine zakunzwe nka Demo, Your Love, Good Luck n’izindi.

Ariel Wayz nubwo amaze kwigarurira imitima ya bamwe hano mu Rwanda, ku ruhando mpuzamahanga ntabwo arubakayo izina. Gusa abarundi bakunda umuziki nyarwanda kuko abahanzi nka Bruce Melody bagiye bandikayo amateka mu bihe binyuranye

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

- Advertisement -