AS Kigali yatuye umujinya wose Mukura

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Uyu munsi hakinwaga umukino w’ikirarane muri shampiyona. Warangiye ikipe ya AS Kigali yihereranye Mukura Victory Sports et Loisirs iyitsinda igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques ku munota wa 60.

Mukura VS yongeye gutsindirwa ku kibuga cyayo

Yatsinze icyo gitego nyuma y’iminota ibiri yari amaze agiyemo. Ni igitego cyavuye ku mupira Tshabalala yahanahanye na Jacques abona kuwushyira mu rushundura.

Uyu munsi mu akarere ka Huye hari habaye umukino w’ikirarane wahuje ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs na AS Kigali. Ni umukino Mukura yari yakiriye kuri stade ya Kamena. Bakinaga umukino w’umunsi wa kabiri wari wasubitswe kubera ko ikipe y’abanyamujyi yari iri gukina imikino Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo ku mugabane wa Afurika [CAF Confederation Cup].

Ni AS Kigali yari imaze iminsi iri gukina imikino Nyafurika aho yasezerewe n’ikipe ya Al Nasser yo mu gihugu cya Libya mu cyumweru gishize. Yongeye kugaruka mu mikino ya shampiyona yari imaze iminsi idakina, uyu niwo wari mukino wa mbere bakinnye nyuma yo kuva mu mikino ya CAF CC.

Abakinnyi bari babanjemo ku ruhande rwa Mukura ni Sebwato Nicolas, Kubwimana Cedric, Kayumba Soteur, Muhoza Trésor,Ngirimana Alex, Habamahoro Vincent, Robert Mukogotya, Murenzi Patrick, Jibrine Akuki, Muyumbu Osamu na Mahoro Fidèlle.

As Kigali yo yari yabanjemo Ntwali Fiacre, Rukundo Dennis, Ahoyikuye Jean Paul, Bishira Latif, Kalisa Rashid, Kwitonda Ali, Juma Laurence, Ndikumana Landry, Niyonzima Haruna, Man Ykre na Hussein Tshabalala.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Ni igice cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, ku ruhande rwa AS Kigali babonye peneliti ku munota wa 44′ barayihusha. Ni ikosa ryakozwe n’umunyezamu wa Mukura, Sebwato aho yagonze Ndikumana Landry wari winjiranye umupira mu rubuga rw’amahina. Ni penaliti yatewe na Haruna ayihera umunyezamu mu maboko ye.

Mukura yatangiranye igice cya kabiri impinduka aho yashyizemo Ndizeye Innocent asimbura Muyumbu Osamu utagize byinshi akora na Iradukunda Élie yasimbuye Mahoro Fidèlle.

Ku munota wa 58′ Umutoza Cassa Mbungo nawe yakoze impinduka ebyiri ku ruhande rwa AS Kigali aho yakuyemo Landry na Man Ykre abasimbuza Tuyisenge Jacqués na Akayezu Jean Bosco. Haruna wari wahushije uburyo bubyara ibitego nawe yaje gusimburwa na Rucogoza Eriassa ku munota wa 71′.

- Advertisement -

Mukura yari yatsinzwe igitego yahinduye uburyo bw’imikinire kuko bakinaga basatira mu gice cya mbere ariko baje guhindura batangira gukinira inyuma. Ni nyuma y’uko bari bahushije ibitego byinshi imbere y’izamu rya AS Kigali.

Umukino warangiye ntakindi gitego kibonetse ku mpande zombi, birangira abanyamujyi nabo babonye amanota atatu kuri iyi kipe yo mu akarere ka Huye idahagaze neza muri iyi minsi.

Ikipe ya Mukura imaze gukina imikino itandatu muri iyo yose yatsinzemo ibiri. Muri itatu imaze gukinira ku kibuga cya Kamena nta numwe yatsinzemo. Bikomeje kwanga muri iyi kipe yo mu karere ka Huye mu gihe umutoza wayo Lotfi we avuga ko icyo abura mu ikipe ye ari abakinnyi bakina basatira izamu.

AS Kigali yahise ijya ku mwanya wa 6 igira amanota icumi ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Mukura yo yagumye ku wa 11 n’amanota atandatu.

Umukino wabereye kuri Stade Kamena i Huye

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye