Bosco Nshuti yasohoye indirimbo “Yanyuzeho” iteguza igitaramo gikomeye afite-VIDEO

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nshuti Bosco, uri mu bakunzwe mu Rwanda yasohoye indirimbo “Yanyuzeho”, ibanziriza igitaramo “Unconditional love Live Worship concert” kizaba kuwa 30 Ukwakira 2022 mu ihema rya Camp Kigali,mu Mujyi wa Kigali.
Bosco yagaragarije itangazamakuru ko imyiteguro igeze kure y’igitaramo Unconditional love Live Worship concert

Muri icyo gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi z’umugoroba,(16h:00) azafatanyamo n’abahanzi b’amazina azwi mu muziki wo guhimbaza Imana barimo James na Daniella, Alarm Ministry, Patient Bizimana, Alex Dusabe, ndetse na Josh Ishimwe ukunzwe mu kuramya mu njyana gakondo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ukwakira 2022, Bosco Nshuti yakomoje kuri icyo gitaramo maze avuga ko cyateguwe mu rwego rwo kuvuga ubutumwa bwiza, kubwira abantu urukundo ruhebuje rw’Imana.

Bosco Nshuti yavuze ko ari umwanya mwiza wo kuvuga urukundo ruhebuje rw’Imana yakunze abari mu Isi.

Yavuze ko kugeza ubu imyiteguro yacyo igeze ku musozo,ateguza abantu kuzanezerwa.

Yagize ati” Maze iminsi ntegura ku buryo ibintu bimwe na bimwe bimeze neza kandi mfite itsinda riri kumfasha ntekereza ko ibintu bizagenda neza kandi Imana izamfasha.”

Yakomeje agira ati” Mbateguriye ibintu byiza cyane, ibintu byose ni byiza kandi n’imiririmbire myiza.Kandi hazaba harimo ijambo ry’Imana kandi rirafasha.Nizera ko uzaza atazahomba.”

Uyu muramyi  muri Nzeri 2019 nabwo yari yakoze igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Agaruka ku mwihariko w’iki gitaramo yagize ati “Aho kizabera, itsinda ry’abacuranzi (band) nakoresheje siyo nzakoresha , indirimbo nshyashya zizaba zirimo bazaze bazumve kandi bazaryoherwa cyane.”

- Advertisement -
Bosco Nshuti n’itsinda rImufasha gutegura igitaramo

Josh Ishimwe, umwe mu bazaririmba muri icyo gitaramo, yabwiwe UMUSEKE ko abazaza bazanezerwa baramya Imana mu njyana gakondo.

Yagize ati“Ikintu njye nzatanga ni ishusho y’ubudasa, kuramya muri gakondo.Abazaza bazanezerwa cyane, bazaze tuvuge urukundo ruhebuje rw’Imana.”

Ushaka kugura itike akoresha uburyo bw’ikoranabuhanga anyuze kuri www.itec.rw cyangwa agakoresha telefoni kuri Momopay :213886 iri ku mazina ye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 mu myanya y’icyubahiro ndetse na 20,000Frw muri VVIP unakanahabwamo icyo kunywa.

Bosco Nshuti ni umuhanzi w’umuhanga mu myandikire n’imiririmbire, watangiye kuririmba akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.

Aririmba  ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri korali aho abarizwa muri Siloam Choir Kumukenke no muri New Melody Choir.

Kugeza ubu  amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo”Ibyo Ntunze” yakunzwe cyane , n’izindi zirimo: “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana” na “Ni muri Yesu” na “Yanyuzeho” imaze amasaha macye igiye hanze.

Kuri ubu aritegura kurushinga na Vanessa Tumushime,  bamaranye imyaka 3 bakundana.

Reba hano amashusho y’indirimbo Yanyuzeho ya Bosco Nshuti

https://www.youtube.com/watch?v=e2PX7s3zZ94

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW