Capt Traoré yatumije inama yo gutora Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso

Captain Ibrahim Traoré uherutse guhirika ubutegetsi muri Burkina Faso yatangaje ko ku wa 14 na 15 Ukwakira 2022 hateganyijwe amatora yo guhitamo Perezida w’inzibacyuho muri icyo gihugu.

Captain Ibrahim Traoré uherutse kujya ku butegetsi binyuze muri Coup d’Etat

Kuwa 30 Nzeri 2022 nibwo Captain Ibrahim Traoré w’imyaka 34 nibwo yahiritse ku butegetsi Lt Col, Paul-Henri Sandaogo Damiba, uyu nawe yari yafashe ubutegetsi nyuma ya Coup d’Etat yakoreye Prezida Roch Marc Christian Kaboré muri Mutarama uyu mwaka.

Ku wa gatatu ushize nibwo Captain Ibrahim Traoré yatangajwe nka Perezida wa Burkina Faso, icyo gihe yemeye ko azayobora igihugu kugeza hatowe Perezida w’inzibacyuho.

Yatangaje ko Perezida uzatorwa yaba umusivile cyangwa umusirikare azayobora Burkina Faso kugeza mu mwaka wa 2024.

Uzatorwa azatorerwa mu biganiro bidasanzwe byateguwe n’uyu musirikare ukiri muto wabashije gufata ubutegetsi ku ngufu.

Ibyo biganiro Captain Ibrahim yabitumiyemo abanyepolitiki, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abandi bakurikirana bya hafi ubuzima bwo muri Burkina Faso.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW