Charly na Nina bishimiye uko bakiriwe muri Amerika mu gitaramo na Platini

Itsinda ry’abahanzikazi nyarwandakazi rya Charly na Nina banejejwe n’urugwiro bakiranywe n’abafana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyane cyane abatuye i Louisville Kentucky.

Charly na Nina bishimiye uko bakiriwe muri Amerika

Ni igitaramo cyahuje abanyarwanda batari bake batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyane cyane muri Leta ya Kentucky, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022.

Charly na Nina bahaye ibyishimo abakunzi b’umuziki wabo wamamaye mu ndirimbo nka Try Me, Zahabu, Lavender, Face to Face, Indoro n’izindi zitandukanye. Platini we yabinyujije mu ndirimbo ze nka Atansiyo, Shumuleta n’izindi.

Nyuma y’iki gitaramo, Muhoza Fatuma uzwi nka Nina mu itsinda Charly na Nina yabwiye UMUSEKE ko banejejwe n’uburyo bakiriwe n’abafana baba bigomwe byinshi bakaza kwifatanya mu gitaramo.

Ati “Twakiriwe neza cyane, birashimishije cyane kandi abantu ba hano baratwishimiye. Abantu iyo bafashe umwanya bakaza bakishima nibyo bya ngombwa.”

Nina yavuze kandi ko ari iby’agaciro gukorana igitaramo na Platini muri Amerika, nubwo basanzwe bakorana mu bikorwa binyuranye bya muzika.

Biteganyijwe ko Platini akomeza gahunda y’ibitaramo muri Amerika, naho Charly na Nina bo bakahakomereza gahunda yo kuhakorera indirimbo yabo nshya cyane cyane amashusho, gusa Nina yabwiye UMUSEKE ko hari ibiganiro barimo bitaracamo neza ariko ngo bafite inkuru nziza bazageza ku bakunzi babo.

Charly na Nina bahagurutse i Kigali berekeza muri leta ya Kentucky tariki 22 Nzeri 2022, naho ahaguruka kuwa 11 Ukwakira 2022.

Muri Gashyantare 2022 nibwo Charly na Nina bashyize hanze indirimbo yabo Lavender nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze batagaragara mu buikorwa bya muzika, imyaka bise iy’akaruhuko.

- Advertisement -
Abanyarwanda batuye muri Kentucky bari baje gushyigikira Platini na Charly na Nina

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW