Leta ya Congo yasohoye itangazo risubiza irya Leta y’u Rwanda ryo ku wa 24 Ukwakira, 2022 ryamagana kubura kw’imirwano hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23, u Rwanda rukamagana kuba icyo gihugu kirugira urwitwazo.
Itangazo ryo ku wa Kabiri, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo, ivuga ko yabonye itangazo ryasohowe na Leta y’u Rwanda bityo ikaba ifite icyo irivugaho.
Mu ngingo eshatu, Congo ivuga ko itangazo ryasohowe n’u Rwanda rigaragaza nta gushidikanya ko rushyigikiye inyeshyamba za M23.
Leta ya Congo muri iri tangazo, ivuga ko bitumvikana uburyo Guverinoma y’amahanga ishyigikira umutwe witwaje intwaro, ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba mu kindi gihugu.
Itangazo kuri iyo ngingo rigira riti “Ni gute ushaka kubuza ingabo z’igihugu inshingano zihabwa n’itegeko, mu kuzuza akazi zihabwa n’itegeko nshinga ko kurinda abaturage, n’inzego zemewe n’amategeko mu gihugu, no guhangana n’ibyihebe bifite intego yo kwica?”
Congo ikavuga ko iyo myitwarire igaragaza ko u Rwanda rufite umugambi wo kwivanga mu buryo buhoraho mu bibazo by’imbere by’icyo gihugu, no guhozaho “umwuka w’iterabwoba muri ako karere, no gukomeza ibikorwa byo gusahura.”
Iki gihugu muri iri rangazo gishinja u Rwanda kutubahiriza ibyo rwiyemeje mu gukomeza inzira y’amahoro muri Congo, mu biganiro bibera i Nairobi, ibyabereye i Luanda muri Angola n’ibyabereye i New York bigizwemo uruhare na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.
Congo ikavuga ko impande zombi zemeranyije kurandura imitwe yitwaje intwaro harimo na M23.
Itangazo rya Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo, rivuga ko nta magambo akangurira urwango akoreshwa ku mugaragaro muri kiriya gihugu, rikavuga ko “ari inzira u Rwanda rukoresha ngo rucemo ibice abaturage ba kiriya gihugu”.
- Advertisement -
Muri iryo tangazo hari ahagira hati “Iyo M23 iba igamije guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo koko, abaturage ntibakabaye bahunga ku bwinshi, abandi bapfa kubera amabi.”
Congo ivuga ko itazemerera u Rwanda gushaka kuba “ugira uruhare n’ijambo” kuri kiriya gihugu.
Itangazo rya Congo rikavuga ko kiriya gihugu kiyemeje inzira zizana amahoro, no gushyira iherezo ku bikorwa “bibi bya M23″, ishinja kuba ishyigikiwe n’u Rwanda.
Congo isoza itanga abagabo ku Muryango Mpuzamahanga, inagaragaza ko umutekano n’ituze mu Burasirazuba bwa kiriya gihugu ari ngombwa kugira ngo amatora yo muri 2023 azagende neza.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zakoranye inama ya mbere yiga gukemura ibibazo
U Rwanda rwamaganye guhozwa mu majwi na Congo…
Itangazo rya Leta y’u Rwanda ryasohotse ku wa Mbere tariki 24, rivuga ko Perezida wa Congo yari yiyemeje inzira ya dipolomasi mu gushakira igisubizo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cye.
Ariko, ubu Congo ikaba yarahisemo intambara, ndetse igisirikare cyayo, FARDC kikaba gikomeje gufatanya na FDLR mu ntambara.
U Rwanda ruvuga ko ibikorwa by’ingabo za Congo byo kurwanya inyeshyamba za M23 binyuranye n’ibyemejwe n’Ibihugu by’Akarere mu bijyanye no gukemura ibibazo by’umutekano muke, harimo inzira y’ibiganiro by’i Nairobi, ndetse n’ibyabereye i Luanda muri Angola.
Itangazo rya Leta y’u Rwanda rinashinja Congo kuba ikoresha mu ruhame amagambo akangurira urwango rushingiye ku moko (Abanyarwanda, by’umwihariko “Abatutsi” kuba bahigwa), gukoresha intwaro ziremereye, ndetse zigakoreshwa mu mbago z’urubibi rwarwo, no gushinja u Rwanda ibirego.
U Rwanda rukavuga ko ibyo byose bitakwemerwa.
Itangazo ry’u Rwanda risoza rivuga ko nubwo hari biriya bikorwa byose, rwo rwiyemeje gukurikiza ibyemezo byafashwe mu biganiro mu bitandukanye bigamije gushakira amahoro akarere, gusa rukibutsa ko rutazemera guhora rushyira mu majwi kuri buri kantu kose kabaye muri Congo, kareba icyo gihugu.
Ibihugu biraterana amagambo, mu gihe igihugu cya Kenya cyahisemo gucyura abasirikare bacyo bose bari boherejwe mu rwego rw’ingabo z’Akarere zigamije guhashya imitwe yitwje intwaro, nk’uko kimwe mu binyamakuru byo muri Congo cyabitangaje.
Perezida Kagame na Tshisekedi bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Macron
UMUSEKE.RW