Gicumbi: Hagiye guterwa ibiti miliyoni mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Imisozi yasazuweho amashyamba yari isigaye idatanga umusaruro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’Umushinga Green Gicumbi burateganya gusazura amashyamba kuri hegitari 360, no gutera ingemwe zisaga 1,100,000 muri iki gihembwe, bizafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Imisozi yasazuweho amashyamba yari isigaye idatanga umusaruro

Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba 2022-2023 mu Karere ka Gicumbi cyahujwe n’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Ukwakira 2022, abayobora Umushinga wa Green Gicumbi bavuze ko bateganya gutera ingemwe z’ibiti zirenga 1,100,000 no gusazura amashyamba kuri hegitari 360.

Bateganya no gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 1700, ndetse no gutanga ibiti by’imbuto ziribwa ingemwe 150,000.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yasabye abatuye Akarere ka Gicumbi kwitabira gufata neza amashyamba, hagamijwe kongera umusaruro w’ibiyakomokaho.

Yagize ati “Bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Tera igiti, ubungabunge ejo hazaza”; Abanyagicumbi, turabashishikariza kongera imbaraga mu gutera, gukorera no kurinda amashyamba yanyu mu rwego rwo kongera ubwinshi n’umusaruro uyakomokaho, ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bityo tukarushaho kugira Isi nziza, tuzaraga abadukomokaho.”

Bamwe mu baturage bitabiriye uyu muganda wakorewemo ibikorwa byo gutera no gusazura amashyamba, bavuga ko urebye imiterere y’Akarere kabo k’imisozi miremire kandi ihanamye, batakaza umusaruro mwinshi biturutse ku isuri, kandi ko n’umusaruro w’ibiti by’ishyamba wari wagabanyutse cyane ariko ko ubu bizeye ko mu myaka iri imbere bazaba beza neza amashyamba.

Mwiseneza Aloys ni umwe muri bo, yagize ati “Aya mashyamba ubundi abenshi twayarazwe na ba sogokuru, ibishyitsi wabonaga byanamye ryari ryarashaje pe! Twakuragamo ibiti bito cyane by’ibishingirizo, kandi mbere yareragamo ibiti binini bifatika byavagamo n’imbaho, tuba badufashije kuyasazura kandi bakaduha ingemwe nziza buzatuma tubona umusaruro uhagije ndetse n’isuri yaduteraga igabanyuke.”

Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred ari mu bateye ibiti

Minisitiri w’umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred, yibukije ko igiti ari ingenzi mu mibereho ya muntu, ndetse asaba abatuye Akarere ka Gicumbi kwita ku gutera amashyamba no kuyabungabunga.

Yagize ati “Igiti ni ubuzima. Uwangiza igiti, aba yangiza ubuzima. Gutera ibiti biri mu muco karande w’abanyarwanda. Tugomba gutera ibiti ndetse tukabibungabunga, bityo imisozi yacu igakomeza gutoha.”

- Advertisement -

Umushinga Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, Fonerwa ku bufatanye na Green Climate Fund, ugamije kurengera ibidukijije mu cyogogo cy’umuvumba ako karere gaherereyemo  miliyoni 32$.

Mu byo uyu mushinga uzafasha kandi harimo kurwanya imyuzure ikabije, amapfa n’inkangu n’ibindi bituma habaho ukugabanuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, indwara, kwangirika kw’ibikorwa remezo, kubaganuka k’ubutaka buhingwaho n’ibindi.

Imibare yerekana uko u Rwanda rwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse raporo y’igihugu yo mu 2018 yerekanye ko Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko Akarere ka Gicumbi gafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Umushinga Green Gicumbi ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi ifite aho ihuriye n’icyogogo cya Muvumba. Iyi mirenge ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Muri rusange umushinga Green Gicumbi, umaze gusazura amashyamba yo mu Karere ka Gicumbi ku buso bungana na 1,100Ha mu gihe cy’imyaka itatu umaze utangiye ibikorwa byawo, ndetse gahunda yo gusazura amashyamba ikaba igikomeje.

Bimwe mu bikorwa by’uyu Mushinga birimo ibyo kurwanya isuri binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, gusubiranya imikoki, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, guca imiringoti ku misozi ihanamye, gufata amazi y’imvura alkomoka ku bisenge by’inzu ndetse no gusazura amashyamba ashaje, hagamijwe kuyongerera umusaruro wayo.

Abakozi b’umushinga Green Gicumbi, na bo bateye ibiti
Minisitiri Gasana Alfred aganiriza abaturage nyuma y’umuganda

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA