Gicumbi: Umwana w’imyaka ine bamusanze mu giti yapfuye

Dushimiyimana Diane w’imyaka ine bamusanze mu giti yapfuye, birakekwa ko yishwe n’umwana w’imyaka 17 warererwaga mu rugo rumwe na we.

Ibara ritukura rigaragaza Akarere ka Gicumbi

Ibi byabaye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Ukwakira 2022, mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Nyamiyaga, Akarere ka Gicumbi.

Amakuru avuga ko uyu musore yaje kurererwa mu rugo rwa Hakorimana ari na we se wa nyakwigendera, avuye mu Murenge wa Rutare nyuma bamushyira mu ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamiyaga, CYABAZAYIRE Christine, yahamije aya makuru, abwira UMUSEKE ko intandaro y’urupfu rw’uriya mwana itaramenyekana.

Yagize ati “Ni umusore bakiriye nk’umwana uje kuhaba. Yari ahamaze imyaka itatu aba muri urwo rugo. Uwo akekwaho ko yishe, yasanze afite amezi atatu.”

Ati “Impamvu ntiramenyekana, umurambo wabonetse mu ishyamba mu giti, hafi y’iwabo amanitse.”

Gitifu yasabye ababyeyi kuba amaso no kumenya abo bazana kurera aho baturuka.

Yagize ati “Ikintu twabwira ababyeyi ni ukwakira umuntu, ariko wamenye amakuru ye kuko nkeka ko batari bamuzi. Ikindi ni ukutagira uburangare ku muntu usigiye umwana.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro, ariko amakuru avuga ko uwo musore yavugaga ko yakoraga nk’umukozi adahembwa, ibyo bikamutera umujinya.

- Advertisement -

Ukekwa yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwa Shangasha. Ni mu gihe iperereza ryo rikomeje kuri urwo rupfu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW