Ifoto itangaje: Lt Colonel Guillaume yagaragaye aconga ruhago

Uwahoze ashinzwe ubuzima bwa buri munsi muri APR FC uzwi ku izina rya team manager, Lt Col Guillaume Rutayisire, yagaragaye aconga ruhago i Cabo Delgado aho yagiye gucunga umutekano muri Mozambique.

Lt Col Guillaume Rutayisire wahoze muri APR FC. yagaragaye aconga ruhago i Cabo Delgado

Ingabo z’u Rwanda ziherereye mu gihugu cya Mozambique, aho zagiye gufasha iki gihugu kugarura no kubungabunga umutekano mu gice kirimo inyeshyamba nyinshi, Cabo Delgado.

Ifoto yatangaje benshi, ni iyagaragaye, Lt Col Guillaume ari gukina umupira w’amaguru. Amagambo yayiherekeje agaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zishoboye byinshi birimo no gukina umupira w’amaguru.

Agapira yagaconze karahava!
Ingabo z’u Rwanda zikomeje gushimangira ko zishoboye byinshi

UMUSEKE.RW