Ifoto itangaje: Umufana wa Rayon yaryohewe no kuryamwaho n’umugore

Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-0, hagaragaye ifoto y’umukobwa wari uryamye ku muhungu wari wizihiwe n’ibi bihe barimo.

Umuhungu yasohoye akarimi kubera kwishimira ibyari biri kumubaho [ifoto: Ntare Julius/IGIHE]
Ni ifoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza umusore uba uri kureba mu kibuga ariko aryamyweho n’umukobwa warebaga muri telefoni ye igendanwa.

Kimwe mu bigaragaragaza ko uyu muhungu yari yizihiwe kandi yumvaga umukobwa atamubyukaho, ni aho yari yashyize akaboko ke k’imoso no kuba yari yasohoye akarimi.

UMUSEKE.RW