Imbamutima za Karim Benzema wegukanye Ballon d’Or

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Real Madrid, Karim Benzema yahamije ko kwegukana umupira wa zahabu [Ballo d’Or] ari inzozi ze zibaye impamo nyuma yo gukura afite iyo ntego.

Karim Benzema yegukanye Ballon d’Or ya 2022

Kuwa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, mu Bufaransa hatangiwe igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza mu mwaka. Iki gihembo gitangwa n’ikinyamakuru cyitwa France-Football.

Nyuma yo kugihabwa, Karim Benzema yasohoye akari kamuri ku mutima, avuga ko yakuranye inzozi zo kugera ahakomeye haciye abakomeye barimo Zinédine Zidane n’abandi.

Ati “Ntekereza ko ari inzozi zihoraho. Buri mukinnyi w’umupira w’umupira w’amaguru yagira. Ni inzozi nakuranye, ni ubufatanye na bagenzi banjye. Nakuze ntsinda ibitego. Ni inzozi zibaye impamo, ndishimye cyane.”

Abajijwe umuntu mu bari mu cyumba cyabereyemo ibirori wamubaye hafi cyane mu uru rugendo, yasubije mama we Malika Benzema ariko anasaba ko umuhungu we Ibrahim yamusanga kuri podium.

Ati “Mama wanjye n’umuhungu wanjye Ibrahim.”

Uyu rutahizamu abajijwe kuba yegukanye Ballon d’Or akuze ku myaka 34 n’iminsi 302 nyuma ya Matthews wayegukanye mu 1956 akuze, yasubije ko nta myaka bisaba kuba wakwegukana iki gihembo ahubwo ibikorwa ari byo bya mbere.

Ati “Kuri njye ndatekereza ko nta myaka. Nta myaka kuko ugeze mu myaka 30 kenshi  habaho kwiyemeza [Détérmination], gukora cyane. Kuko nkanjye nitoza cyane kurusha abandi. Nicyo cyamfashije kuvuga nti singomba kurekura, ngomba kwitoza cyane. No kugumana izi nzozi mu mutwe wanjye, ibyo byose rero bikugeza ku byishimo.”

Mama wa Benzema, Malika Benzema ahawe ijambo, nawe yavuze ko uretse kuba yishimye cyane nta kindi yabona avuga, kandi ashimira intambwe z’umuhungu we.

- Advertisement -

Ati “Ndishimye cyane. Nishimiye umuhungu wanjye nk’ibisanzwe. Ndamwishimye cyane kandi narabyizeraga ko igihe kizagera.”

Yibukijwe ko yegukanye iki gihembo akurikira bakuru be barimo Raymond Kopa (1958), Michel Platini (1983, 1984, 1985), Jean Pierre Papin (1991) na Zinédine Zidane (1998), kandi ari igisobanuro kinini ku mupira w’u Bufaransa.

Benzema yasabwe kugira icyo abwira Ronaldo Luis Nazario nk’undi mukinnyi wa Real Madrid wegukanye iki gihembo, yakoresheje ururimo rwo muri Éspagne maze ashimira uyu Munyabwigwi kuri byinshi yagezeho.

Ati “Ndishimiye kuba uri hano ku bwanjye. Ni ikitegererezo [Idol] cyanjye. Kuri njye nta wundi rutahizamu urabaho nkawe. Yakoze byinshi mu kibuga n’ibyo twabonaga bidashoboka.”

Yongeyeho ati “Ni umuntu njya mbura uwo namugeraranya nawe nk’uko kuri Zizou [Zidane] bimeze. Ni umuntu udasanzwe atari kuri njye gusa. No ku bandi.”

Abajijwe ku kigiye gukurikiraho nyuma y’uyu mupira wa zahabu n’uburyo azawucunga, yasubije ko azagerageza kuwubungabunga neza.

Ati “Ngiye kuwucunga neza kuko ni izindi nzozi zanjye zabaye impamo. Ni ishema kuri njye.”

Yashimiye cyane perezida wa Real Madrid, Florentino Perez wamuhaye amahirwe yo kuza gukina mu ikipe ikomeye kandi y’igihangange ku Isi, ndetse anashimira bagenzi be bamufashije kugera kuri ibi byose kuko atari kubyishoboza wenyine.

Ati “Ndashimira kandi mukuru wanjye akaba na Perezida wa Real Madrid wampaye amahirwe yo kuza gukina mu ikipe nini ku Isi. Ntabwo byari byoroshye ariko hamwe no kunshyigikira nabigezeho.”

Karim yahamirije abirabiriye ibi birori ko azasoreza umupira muri Real Madrid ndetse nta yandi mahitamo afite.

Ati “Nzahagarikira gukina umupira w’amaguru muri Real Madrid. Nta yandi mahitamo ahari.”

Karim Benzema yageze muri Real mu 2009 avuye muri Olympique Lyonnais yo mu Bufaransa yari amazemo imyaka itanu. Ni umukinnyi w’Igihugu kuva mu 2007.

Ni rutahizamu wongeye kwereka Isi ko imyaka ari imibare
Benzema yakoze amateka ku myaka 34

Benzema [uri mu kaziga gatukura] yagiye yishimira ibyiza bya bagenzi be
UMUSEKE.RW