Indonesia: Abantu 174 bapfiriye mu mvururu zo kuri Stade

Abantu 174 bapfiriye mu mvururu zo ku kibuga mu kirwa cya Java muri Indonesia, ku mukino Berdarah Arema FC yatakaje ku kibuga cyayo ubwo yakiraga mukeba Persebaya Surabaya (2-3).

Abafana ba Berdarah Arema FC ni bo bivugwa ko bateje imvururu ku kibuga

Mu bapfuye harimo abapolisi babiri, abandi bantu 180 bakomeretse harimo 11 bikabije cyane.

Nyuma y’umukino wo ku wa gatandatu, abafana ba Arema FC bari ku kiriye kuri Kanjuruhan stadium bahise binjira mu kibuga Polisi itangira kubatatanya ikoresheje imyuka iryana mu maso

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, Fifa, rivuga ko abapolisi cyangwa abashinzwe umutekano ku bibuga, badakwiye gukoresha imyuka iryana mu maso, kuko itabasha guturisha abateje imvururu ku kibuga.

Amashusho agaragaza abafana batera amabuye imodoka za polisi, ubundi bakanazihirika zikagwa.

Mbere ubuyobozi bwari bwemeje ko hapfuye abantu 130, ariko nyuma imibare ya nyayo yagaragaje ko abapfuye ari 174, n’abandi 11 bakomeretse cyane.

Perezida wa Indonesia, Joko Widodo yategetse ko imikino yose mu gihugu ihagarara hakabanza gukorwa iperereza kuri izi mvururu zabaye.

Nico Afinta, Umuyobozi wa Polisi mu burasirazuba bw’ikirwa cya Java, yavuze ko abafana bari babaye abandi bandi, basagariye abapolisi, bangiza imodoka ndetse ngo hapfuye abapolisi babiri.

Amakosa yayashyize ku bafana 3,000 binjiye mu kibuga umukino urangiye.

- Advertisement -

Yavuze ko abafana barimo bahunga ari benshi babyiganiye mu muryango, umwuka uba muke bamwe barapfa.

Amakipe ya Arema FC na Persebaya Surabaya ni abakeba b’igihe kirekire. Kubera ubwoba ko bateza imvururu, abafana ba Persebaya Surabaya bari babujijwe kugura amatike.

Minisitiri w’Umutekano muri Indonesia, Mahfud MD yavuze kuri Instagram ko hagurishijwe amatike 42,000 mu gihe Kanjuruhan stadium, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 38,000.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW