Ingabo za Congo zafatanyije ku rugamba n’inyeshyamba za FDLR – Raporo

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) wavuze ko mu bihe binyuranye inyeshyamba za FDLR zafashije ingabo za Leta ya Congo kurwanya umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Ingabo za Congo, FARDC zimaze igihe zihanganye n’inyeshyamba za M23

Ni ibintu byakunze kuvugwa ariko uwo mutwe ukabihakana. Kimwe  n’ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO.

HRW muri raporo yayo yo ku wa 18 Ukwakira 2022, ivuga ko hagati ya Gicurasi na Nyakanga uyu mwaka, ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’inyeshyamba za FDLR zafatanyije mu guhangana n’umutwe wa M23 muri Kivu ya Ruguru.

Uyu muryango wita ku burenganzira bwa muntu ukomeza uvuga ko muri icyo gihe ingabo za Leta zahaga ubufasha bwose izo nyeshyamba.

HRW ivuga ko kuva mu mpera za  Nyakanga  ingabo za Leta mu rugamba yari ihanganyemo na M23, FDLR yari ifite abasirikare bayo  ku murongo w’imbere ku rugamba.

Umushakashatsi wa HRW ukomoka muri Congo, Thomas Fessy muri raporo yavuze ko ubu bufasha burimo b’ubujyanye n’imyitozo ya gisirikare bwatanzwe, asaba ko buhagarara.

Yagize ati “Guverinoma ya Congo igomba guhagarika iyi nkunga kuko ituma mu ngabo hazamo ukudahuza, kutamenya abasirikare b’ukuri bari mu nshingano no gufata inshingano.”

Nubwo bwose FADLR ivugwaho guha ubufasha ingabo za Leta ya Congo, muri Gicurasi umutwe wa M23 wacanye umuriro kuri izi ngabo, wigarurira agace ka Bunagana, umwe mu mijyi y’ubucuruzi uri hafi y’umupaka n’igihugu cya Uganda.

HRW ivuga kandi ko usibye gutozwa gisirikare, mu bihe bitandukanye bamwe mu bayobozi ba FDLR bagiye  bitabira inama yakorwaga n’ingabo za Leta.

- Advertisement -

Human Rights Watch ivuga ko yakiriye amakuru yizewe ko ingabo za Congo ziri mu mutwe w’ingabo wa Tkolonga 3411 wahaye inyeshyamba za FDLR ziri Kazaroho udusanduku turenga icumi tw’ibikoresho ku birindiro byabo biri muri Pariki ya Virunga mu duce twa Rumangabo na Rugari.

Umwe mu nyeshyamba za FDLR yabwiwe HRW ko “ahamya ko imbunda enye zoherejwe. Ni Leta buri gihe idufasha ku ntwaro. Iduha kandi imyenda ya gisirikare ndetse n’inkweto.”

HRW ivuga kandi ko usibye FDLR, Leta ya Congo iha ibikoresho ndetse n’imyitozo  umutwe wa Mai Mai nk’uko umwe muri uwo mutwe w’imyaka 42 yabitangaje.

 

HRW ishinja FDLR ubugizi bwa nabi…

Umugabo wo mu gaca ka Kabaya yabwiye HRW ko imitwe yitwaje intwaro irimo Mai Mai na FDLR kenshi ifasha Leta  ku rugamba , iza aho batuye igasahura imyaka y’ibishyimbo ndetse n’inka.

Human Rights Watch ivuga kandi ko yamenye ibindi bikorwa by’iyo mutwe bihungabanya uburenganzira bwa muntu  bikorwa na FDRL.

Ivuga ko hagati ya Gicurasi na Nyakanga FDLR yishe nibura abaturage batatu naho ingabo za Leta nazo muri Nyakanga zikavugwaho gufata abagore ku ngufu.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Felix Tshisekedi, muri Gicurasi uyu mwaka yari yatangaje ko atazemera ko hari umusirikare ukoraibikorwa  bihabanye , akorana n’ingabo zitemewe.

Human Rights Watch ivuga ko ifite amakuru yizewe ko umusirikare wari uyoboye ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru,Generale Chilimwangi   muri Nyakanga  yavuzweho gukorana n’iyo mitwe ndetse ko muri Nzeri yigeze guhamagazwa ngo aryozwe gukorana n’inyeshyamba ariko ko iperereza kuri icyo kirega ritakomeje.

Umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungira mu mashyamba ya Congo.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW