Itumbagira ry’ibiciro by’inzoga mu Burundi ryateje impagarara

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2022, uruganda rukora ibinyobwa mu Burundi (BRARUDI) rwatumbagije ibiciro by’ibinyobwa bikurura impaka mu baturage bavuga ko ari ukubigirizaho nkana.

Ibiciro by’ibinyobwa bikorwa na BRARUDI byazamuwe

Uretse ibinyobwa nka Fanta byazamuweho amafaranga magana abiri ku icupa, ibinyobwa bimwe na bimwe byongereweho amafaranga menshi ibyo bamwe bafashe nko kubafata ku muhogo.

Abafana b’inzoga ya Primus bacitse ururondogoro nyuma y’uko icupa rya CL 72 rikuwe ku mafaranga 1500 Fbu rigashyirwa ku1700 Fbu, mu gihe icupa rya CL 50 naryo ryavuye ku 1000Fbu rikongezwaho magana abiri y’amarundi.

Abakunzi ba Amstel iyoboye mu gukundwa kuva ku mucanga wa Tanganyika kugera mu cyaro cy’i Mwaro no mu Busoni bwa Kirundo yatumbagijweho amafaranga magana atandatu y’amarundi.

Mu itangazo ryasohowe na Brarudi rigaragaza ko icupa rya CL 65 rya Amstel ryavuye ku marundi 1900 rigashyirwa ku 2500 Fbu mu gihe irya CL50 naryo ryazamutseho 600 Fbu.

Brarudi yemeje ko Amstel Bock izwiho kugira akanovera kishimirwa na benshi yavuye ku 1400 ishyirwa ku 2100 ibintu bitigize bibaho mu mateka y’u Burundi.

Usibye izi nzoga zizwi kandi zikundwa na benshi n’ibindi binyobwa bikorwa n’uru ruganda rwihariye isoko mu Burundi nabyo byongejwe ibiciro.

BRARUDI ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro ryaturutse ku kuba imisoro yariyongereye ku binyobwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko rigena ingengo y’imari y’u Burundi.

Uruganda kandi rukomeza ruvuga ko ibiciro by’ibikoresho by’ibanze yifashisha mu gukora izi nzoga nabyo byazamutse.

- Advertisement -

Bamwe mu basanzwe banywa ibinyobwa bya BRARUDI hamwe n’ababicuruza bavuga ko batashimishijwe n’ingingo yo kubizamura by’umurengera, basaba Leta guhagararira inyungu z’abaturage.

Ishyirahamwe ry’abaguzi bo mu Burundi ABUCO, bavuga ko BRARUDI itakwitwaza ko ariyo yihariye isoko ry’ibinyobwa ngo izamure ibiciro uko ishatse.

Pierre Nduwayo umuyobozi wa ABUCO yabwiye itangazamakuru ryo mu Burundi ko BRARUDI igomba kwerekana impamvu nyamukuru zo gutumbagiza ibyo biciro zikemezwa n’abo icyo kibazo kireba.

Yasabye Leta ko itakwemera ko ibyo biciro bifata ku gakanu abaturage by’umwihariko abakunda agasembuye.

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi wa Leta, Prosper Ntahorwamiye mbere yizamurwa ry’ibi biciro yari yavuze ko Abaminisitiri basabye ko Inganda zirimo BRARUDI na BUCECO ikora isima zigaragaza umusaruro zitanga mbere yo kuzamura ibiciro.

Ntahorwamiye yavuze ko bafite amakenga ko naho ibiciro byazamurwa bitazaboneka ku isoko ku rugero rukwiye.

Mu Burundi hirya no hino abaturage bamaze igihe bijujutira ubucye bw’ibinyobwa ndetse n’ibura rya Sima nayo yazamuye ibiciro.

Izamurwa ry’ibinyobwa rya BRARUDI ryaherukaga mu mwaka wa 2021 nabwo ryavugishije benshi ariko iyi nshuro bavuga ko BRARUDI yabafashe ku nda igakabya.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW