Juno Kizigenza agiye gutaramira i Goma muri Congo

Umuhanzi Juno Kizigenza azasusurutsa abatuye Umujyi wa Goma mu gitaramo cyo guhitamo umukobwa uzegukana ikamba ry’ubwiza rya “Miss Cleopatra 2022.”

Juno Kizigenza agiye gutamira abatuye Umujyi wa Goma muri Congo

Ni igitaramo biteganijwe ko kizaba ku wa 05 Ugushyingo 2022 muri Serena Hotel mu Mujyi wa Goma. abaturiye Imijyi ya Goma na Rubavu basabwe kwitabira ibi birori bigamije guhesha agaciro umukobwa.

Muri iki gitaramo Juno Kizigenza azahuriramo na Gaz Mawete uri mu bahanzi bakunzwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umwe mu bategura “Miss Cleopatra” igiye kuba ku nshuro ya gatanu yabwiye UMUSEKE ko gutumira Juno Kizigenza byerekana umubano w’amahoro hagati y’abaturage ba Goma n’u Rwanda.

Ati “Turi abavandimwe kandi dusabwa kubana neza, Iki gitaramo twifuza ko cyazagaragaza aho tugeze kuko abaturage ku mpande zombi nta wuhejwe.”

Juno Kizigenza ugiye gutaramira bwa mbere mu Mujyi wa Goma ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 10 Ukwakira yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo muri uriya Mujyi.

Yagize ati “Goma, Nzahura nawwe ku ya 5 Ugushyingo 2022 muri Goma Serena Hotel, bizaba ari umuriro muri MISS CLEOPATRA.”

Global Meetings Company (Glomeec) itegura “Miss Cleopatra” ivuga ko muri ibyo birori umukobwa uhiga abandi mu Mujyi wa Goma azambikwa ikamba anahabwe akayabo k’amafaranga.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 15$, 20$ ahasanzwe naho muri VIP ni 50$ mu gihe VVIP ari amadorali 100 y’Amerika.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW