Kung-Fu Wushu: Amajonjora ategura isozwa ry’umwaka yakomereje i Rubavu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Akarere ka Rubavu, kakiriye imikino y’ijonjora rya Kabiri mu mikino ya Kung-Fu Wushu isozwa umwaka wa 2022.

Akarere ka Rubavu niko kari kagezweho

Ni imikino yabaye ku Cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022, ibera mu Akarere ka Rubavu mu kigo cya Jeunesse Nouvelle. Aya majonjora yatangiye Saa yine z’amanywa, asozwa Saa cyenda z’amanywa.

Urugaga rw’Umukino wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda [RKWF], rwari rwakomereje aya majonjora ku nshuro ya Kabiri.

Aya majonjora yahuje amakipe atatu yo mu Ntara y’i Burengerazuba yaturutsemo abakinnyi 18 bose b’abahungu. Yasojwe mu myiyerekano [Taolu].

Abahungu umunani nibo biyerekanye, mu gihe batanu basoreje mu mirwano [Sanda].

Amajonjora ya Gatatu ateganyijwe kuzakorwa tariki ya 16 Ukwakira 2022, akazabera mu Akarere ka Kayonza. Azahuza amakipe yose yo mu Ntara y’i Burasirazuba. Imikino yayo izabera mukigo cy’urubyiruko cya Maison des Jeunesse Kayonza.

Umusifuzi yerekana uwatsinze
Aya majonjora aba akurikirwa na bamwe mu bayobozi
Ubuyobozi bwabanje kubaganiriza
Abasifuzi
Ni imikino yabareye mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle i Rubavu
Abakinnyi ba Kung-Fu Wushu i Rubavu bariyerekanye
Imyiyereko niyo yasoje aya majonjora

UMUSEKE.RW