Madagascar yirukanye Minisitiri watoye umwanzuro urengera Ukraine

Perezida Andriy Rajoelina wa Madagascar yirukanye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga amushinja gutora muri Loni (UN) umwanzuro wamagana Uburusiya kuba bwariyometseho uduce twahoze ari utwa Ukraine.

Minisitiri Richard Randriamandranto, yirukanywe ku mwanya we azira gutora ashyigikira Ukraine

Madagascar ni kimwe mu bihugu 142 biherutse gutora muri Loni byamagana ko uduce Uburusiya buherutse kwiyomekaho uduce twahoze kuri Ukraine.

Mu myanzuro yagiye ifatirwa muri Loni mu minsi ishize, Madagascar yagiye yifata, ikanga kugira uruhande ibogamiraho.

AFP yatangaje ko Minisitiri Richard Randriamandranto, yirukanywe ku mwanya we azira gutora ashyigikira Ukraine.

Ibiro ntaramakuru byUbwongereza (Reuteurs) bivuga ko mbere yo kujya gutora muri Loni, Richard Randriamandranto, nta wundi muntu muri Guverinoma bigeze babiganiraho.

Ibihugu byiganjemo ibyo muri Afurika byamaganye icyemezo cy’Uburusiya cyo kwiyomekaho tumwe mu duce twa Ukraine.

Ibihugu nka Belarus, Korea ya Ruguru, Nicaragua, Uburusiya, na Syria nibyo byashyigikiye Uburusiya kuri uwo mwanzuro.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW