Mme Jeannette Kagame yavuze ku butwari bwa Perezida Kagame ku isabukuru ye

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Madamu Jeannette Kagame yifurije isabukuru nziza umugabo we

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari ari impano ikomeye bahawe nk’umuryango, yabivuze agaragaza ko basangiye gateau yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 65.

Madamu Jeannette Kagame yifurije isabukuru nziza umugabo we

Tariki 23 Ukwakira 1957 i Tambwe mu Karere ka Ruhango, nibwo Perezida Kagame yavutse. Yari umuhererezi akaba mu bana batanu.

Kugeza ubu iyi tariki iracyari ibyishimo kurushaho kuko yaranze umuryango, ikaba izirikanwa n’abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Kuri iki cyumweru, Madamu Jeannette Kagame, yifatanyije na Perezida Paul Kagame kwizihiza uyu munsi amutegurira gateau ndetse amubwira amagambo y’urukundo agaragaza ibyishimo mu muryango.

Mu magambo yuje urugwiro yagize ati “Bihora ari umugisha kwishimana namwe Paul Kagame, Isabukuru nziza y’amavuko ku muyobozi w’agatangaza, Papa, Sogokuru n’Umugabo. Byongeyeho imyaka 65 ni urugendo rw’agatangaza. Ndagushimira ku bw’umuryango twahawe, uri impano kuri twese.”

Uretse Madamu Jeannette Kagame, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abanyarwanda n’inshuti za Perezida Kagame bamwoherereje ubutumwa bw’ibyishimo kuri uyu munsi.

Perezida Kagame ari izihiza isabukuru ye y’amavuko ndetse anishimira ko ubu yabaye sogokuru, umukobwa we Ange Kagame amaze kumubyariye abuzukuru babiri.

Nubwo Perezida Kagame yavukiye mu Rwanda ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda, ntiyagize amahirwe yo kuhakurira kubera intambara zishingiye ku moko zabaye mu Rwanda, byatumye akiri muto umuryango we uhungira muri Uganda.

Ni umwe mu batazibagirana mu mateka y’u Rwanda kuko nyuma y’uko Intwari, Maj Gen Fred Gisa Rwigema wari watangije urugamba rwo kubohora igihugu yitabye Imana ku munsi wa kabiri w’urugamba, Perezida Kagame yahise areka amasomo ye mu bya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aza kuyobora urugamba.

- Advertisement -

Tariki ya 4 Nyakanga 1994 ingabo yari ayoboye za RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ubwo hashyirwagaho Guverinoma y’inzibacyuho yahise ahabwa kuba Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo, mu 2000 akaba yaratowe nka Perezida w’inzibacyuho asimbuye Pasiteri Bizimungu.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW