Musanze: Abakuru b’imidugudu barahiriye guca burundu umwanda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Visi Meya Axelle Kamanzi yasabye abayobozi b'imidugudu kurandura imirire mibi n'ibindi bibazo bibangamiye abaturage abizeza ubufatanye

Abakuru b’imidugudu 80 bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, mu Karere ka Musanze, basinyanye imihigo n’ubuyobozi, bahiga kurandura burundu umwanda ukigaragara kuri bamwe mu baturage, no gukemura ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza yabo.

Visi Meya Axelle Kamanzi yasabye abayobozi b’imidugudu kurandura imirire mibi n’ibindi bibazo bibangamiye abaturage abizeza ubufatanye

Mu byagarutsweho cyane mu biganiro byahawe abakuru b’imidugudu harimo gukemura ikibazo cy’umwanda ushingiye ku kuba hakiri abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu, akabateza umwanda ubakururira indwara, abatagira ubwiherero, ndetse no kwita ku bibazo by’imirire mibi mu bana bato no gufasha abataye amashuri kuyasubiramo.

Umukuru w’Umudugudu wa Jite, Nyirandinda Josephine yagize ati “Ndahiye ko nta mwanda uzongera kugaragara iwacu, na Perezida wacu Paul Kagame abyumve, ba bandi bambara ibikote biriho ubuki njye mbibakuramo bakambara ibimeshe, abagore bagerekeranya ingutiya zitameshe nzabakuramo iyo hejuru hasigare imeshe, bumve ko isuku aho bari hose ari umuco, umwanda urandukane n’imizi yawo yose ushye ukongoke.”

Mukamanzi Beatrice  na we yagize ati “Ni ukuri natwe turabizi ko ikibazo cy’umwanda kirambiranye, twemereye ubuyobozi bwacu na Perezida wa Repeburika Paul Kagame ko abaturage batazongera kurarana n’amatungo, umuturage aho ari hose abe afite isuku, ubwiherero busukuye kuri bose, imirire mibi icike, abana batiga basubire mu ishuri, rwose imihigo dusinye irashyirwa mu bikorwa nta kabuza.”

Abaturage na bo ubwabo bemera ko hakiri abafite imyumvire ikiri hasi aho ngo usanga umuturage ashobora kumamara icyumweru atoze cyangwa ngo amese umwambaro ajyana mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi kuko aribyo bakunze gukora, gusa bemera ko na bo bagiye kwikubita agashyi bakarangwa n’isuku aho bagiye hose, ndetse bagafatanya mu guhana imiganda mu kubaka ubwiherero ku batabufite n’ibiraro by’amatungo ku bakirarana na yo.

Nsengiyumva Pierre Celestin Umuyobozi wa Sacola, ari na bo bateguye ibi biganiro byari bigamije gusinya imihigo hagati yabo, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’abakuru b’Imidugudu mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, yo kurwanya umwanda n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ibi biganiro bigamije gukemura burundu ibi bibazo ndetse ngo biteganyijwe ko abazesa iyi mihigo bazahabwa ibihembo mu rwego rwo kubashimira.

Yagize ati “Abayobozi b’Imidugudu ni bo bari ku ruhembe mu kurwana uru rugamba, niyo mpamvu twabifashishije mu kurwanya umwanda, imirire mibi, abana bataye ishuri barisubiremo n’ibindi, twifuje ko babikora mu buryo bwo kurushanwa, abazesa imihigo bazahabwa ibihembo byihariye, niyo baba bose barabigezeho bazahembwa rwose ni gahunda twashyizeho nka Sacola kandi tuzayishyiramo imbaraga dufatanyije n’ubuyobozi.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axele avuga ko gukorera ku mihigo ari kimwe mu bituma umusaruro uboneka, ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu mibereho myiza y’abaturage, anasaba abaturage mu kugira uruhare runini mu gukemura ibi bibazo kugira ngo bagere ku iterambere ryihuse.

Yagize ati “Nibyo haracyari ibibazo by’umwanda n’ibibangamira imibereho myiza y’abaturage bikigaragara muri aka karere, kandi wareba amaboko ahari ugasanga bidakwiye, niyo mpamvu twifashisha abafatanyabikorwa dufite bakagira ibyo bakemura, dushima uruhare rwa Sacola mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage baturiye Parike y’Ibirunga, bakanazamura imyumvire yabo mu kurwanya umwanda n’ibindi, abaturage na bo bagomba kugira uruhare runini mu gukemura ibi bibazo kugira ngo iterambere twifuza turigereho vuba.”

- Advertisement -

Muri iki gikorwa, Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola yatanze inka 20 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange muri gahunda ya Girinka munyarwanda, zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni icyenda.

Abayobozi b’imidugudu basinye imihigo bahiga kuzayesa nta kabuza

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA