Ni iki Aimable aje kongera mu bwugarizi bwa Kiyovu?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusinyisha myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Nsabimana Aimable, yitezweho gufasha ubwugarizi bw’iyi kipe akaziba icyuho cya Ngendahimana Eric wagiye muri Rayon Sports.

Nsabimana Aimable yemejwe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bubicishije ku mbuga nkoranyambaga zabwo, bwemeje ko Nsabimana Aimable ari umukinnyi mushya w’iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe.

Ni myugariro waje kuziba icyuho cyasizwe na mugenzi we [Eric] wagiye muri Rayon Sports. Yaje ahasanga abandi  barimo Runanira Hamza, Ndayishimiye Thierry, Tuyisenge Hakim na Twahirwa Olivier, aba bose bakina mu mutima w’ubwagarizi.

Aimable nk’ufite uburambe muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, abayikurikirana bahamya ko azafasha cyane iyi kipe ndetse akaziba icyuho cy’uwagiye.

Uyu myugariro kandi asanzwe anatsinda iyo bibaye ngombwa, kuko ikipe aherukamo ya APR FC, yayitsindiye ibitego ku mikino ikomeye.

Nsabimana yakiniye amakipe arimo APR FC, Marines FC, Police FC.

Ategerejweho kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW