Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwegera abaturage bakabaha ibyo bakagombye kubagenera nta kindi kiguzi, abaturage nabo basabwa kumenya uburenganzira bwabo bagaragaza abayobozi batubahiriza inshingano zabo bagamije ruswa.
Ni ibyagarutsweho ku wa kabiri tariki ya 04 Ukwakira 2022, ubwo mu Murenge wa Mageragere Akarere ka Nyarugenge haberaga igikorwa cy’Ukwezi kwahariwe Serivisi za RIB mu baturage, gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhabwa servisi inoze ni uburenganzira –Turwanye ruswa n’akarengane”.
Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo bafite ndetse abatabivugiye mu ruhame, bakajya mu biro byimukanwa Abagenzacyaha bakabafasha.
Mbabazi Modeste, Umugenzuzi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yashimangiye ko guhabwa serivisi ari uburenganzira bwa buri wese kandi bihesha isura nziza ubuyobozi bw’igihugu.
Yavuze ko abaturage badakwiriye guhishira abayobozi babaheza mu rungabangabo bagamije kubaka ruswa ngo babahe ibyo bemererwa n’amategeko.
Ati “Ntabwo ushobora kugira imibereho myiza hari undi ushaka kugukora mu mufuka ngo aguhe ibyo ufitiye uburenganzira, uwo muntu ubarerega akabaheza mu rungabangabo ntakubwire icyo akeneye ahubwo agategereza ko wowe wibwiriza kugira ngo ugire icyo umugenera, ni icyaha kandi gikurikiranwa n’Ubugenzacyaha.”
Yakomeje agira ati “Ni byiza ko mutanga amakuru aho ariho hose kugira ngo uriya muntu ugushakamo ruswa akurikiranwe cyangwa iyo ruswa ikumirwe hakiri kare.”
Mbabazi yasabye abaturage kunyurwa n’ibyemezo by’inkiko ndetse n’ibyafashweho umwanzuro n’Abunzi.
Ati “Imanza zirakenesha, ukomeza kwikurura mu manza ariko utanga umutungo wawe wiruka inyuma y’ibyo uzi ko utazabona kubera kwanga ibyemezo by’ubutabera.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko gahunda zo gusobanurira abaturage serivisi za RIB zikomeza ubufatanye mu kurwanya itangwa rya serivisi mbi, ruswa n’akarengane.
- Advertisement -
Yavuze ko iyi gahunda ifite igisobanuro gikomeye ku iterambere ry’abaturage no gukemura ibibazo bafite, by’umwihariko ibafasha kumenya amategeko, ibihano, ibibujijwe n’ibyemewe.
Ati “Birakomeza kuzana ubumwe bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi hamwe no gukorera mu cyerekezo kimwe no kujyanamo muri gahunda zitandukanye za Leta.”
Bimwe mu bibazo ab’i Mageragere bagaragaje birimo iby’amakimbirane mu miryango, iby’imanza zabayemo akarengane, ibyubutaka n’ibibazo by’abadafite aho kuba.
Gahunda ya Serivisi za RIB mu baturage igiye kumara ibyumweru bitanu igezwa mu turere twose tw’Igihugu.
Abaturage bagaragaza ko mu gihe iyi gahunda yajya iba kabiri mu mwaka, Umukuru w’Igihugu atakongera kugezwaho ibibazo byakagombye kuba byarakemuwe n’inzego z’ibanze.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW