Intambara muri Congo: Guteres yahamagaye Kagame kuri telefoni

Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa LONI, António Guterres, bagiranye ibiganiro kuri telefoni byibanze ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.

Peerzida Kagame na Antono Guteres bagariye ku mutekano mucye wa Congo

Congo ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano mishya yubuye hagati y’ingabo za leta n’umutwe w’inyeshyamba za M23.

Ikiganiro cya Perezida Kagame na António Guterres kibaye nyuma y’amasaha make Congo ifashe icyemezo cyo kwirukana muri icyo gihugu Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega.

Kuri Twittwe Perezida Kagame yagize ati “Mu masaha make, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni (UN) ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC.”

Yakomeje agira ati “Uburyo bwo kuyahosha no gukemura ibibazo mu mahoro, bushingiye ku masezerano ya Nairobi, Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga. Igisabwa ni ukwiyemeza kubishyira mu bikorwa.”

Mu mwaka wa 2013 Umutwe wa M23 wagiranye amasezerano y’amahororo na leta Congo nyuma y’igihe uyu mutwe uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Congo, FARDC.

Zimwe mu ngingo zikubiye muri aya masezerano zivuga ibijyanye no gusubiza mu buzima busanzwe aba barwanyi, bakarambika intwaro hasi ndetse no guhabwa imbabazi ku bafite ibyaha bashinjwa, ibyo ntibyigeze bikorwa.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro yagirana n’umutwe w’iterabwoba.

Umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, n’umukuru wa komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat, bavuze ko “bahangayikishijwe cyane n’umutekano ukomeje kuba muke mu ntara zo mu burasirazuba bwa DRC”.

- Advertisement -

Kuri twitter basabye impande zose “guhagarika imirwano aka kanya, kubahiriza amategeko mpuzamahanga n’umutekano w’abasivile n’ituze ku mipaka y’ibihugu byose byo mu karere”.

Kugeza ubu M23 ihanganye bikomeye n’ingabo za Congo, FARDC. M23yafashe uduce twinshi twagenzurwaga na FARDC muri Teritwari ya Rutshuru.

Leta ya Congo yo gutsindwa kw’ingabo zayo ku rugamba ibishyira ku Rwanda, ikavuga ko ingabo zarwo zirwana ku ruhande rwa M23, zikanaha inyeshyamba ibikoresho.

Inzego z’umutekano ku mupaka zirarikanuye zikurikirana ibiri kuba – U Rwanda rwasubije Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW