RDC: Abarenga 30.000 bahunze ubwicanyi bw’amoko ya Teke na Yaka

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Kuva ku wa 20 Kanama 2022 ibihumbi by’abaturage bamaze kuvanwa mu byabo n’ubwicanyi bwadutse hagati y’amoko ya Teke na Yaka mu Teritwari ya Kwamounth mu Ntara ya Mai- Ndombe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Imibare yashyizwe hanze ivuga ko abasaga 30.652 bahungiye mu Ntara ya Kwilu bahunga izo ntambara zimaze kugwamo abagera ku 150.

Ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro n’inzu z’abaturage zitagira umubare zatwitswe n’abashyamirana bo muri ayo moko.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Ntara ya Kwilu, Jérémie Bikele yemeje ko bakiriye abantu 30.652 bavanywe mu byabo, barimo 6.936 bahungiye mu Mujyi wa Bandundu n’abandi bajyanywe i Bagata.

Ati “Imibereho y’aba bantu bimuwe ntabwo ari myiza. Hariho inkunga Intara itanga, kandi kugeza ubu ntiharaba abakora ibikorwa by’ubutabazi.”

Mu nama y’Abaminisitiri ya 72, yabaye ku wa 7 Ukwakira Perezida Félix Tshisekedi yasabye ko ibikorwa by’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi n’amakimbirane hagati y’amoko ya Teke na Yaka bihagarara ndetse hakihutishwa kugarura umutekano rusange.

Yashimangiye ko amakimbirane hagati y’ayo moko ateye impungenge mu gihugu ko hagomba gufatwa ingamba zigamije kurengera ubuzima bw’abantu.

Yagize ati ” Ni ibintu biteye ubwoba bihungabanya amahoro hagati y’abaturage, inzego zose zigomba kubihagurukira.”

- Advertisement -

Kugeza ubu Imidugudu myinshi yo muri Teritwari ya Kwamouth yahinduwe ubutayu n’aya makimbirane ashingiye ku moko.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW