RDC: Abasirikare 5 barimo aba Koloneli babiri bakatiwe igihano cy’urupfu

Abasirikare 5 barimo Abakoloneli babiri b’ingabo za FARDC bakatiwe igihano cy’urupfu bazira kwica abashinwa babiri bakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo.

Abo ku ipeti rya Koloneli bakatiwe igihano cy’urupfu n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri ni Koloneli Mulenga Shendeko na Koloneli Kayumba Sumaili.

Urukiko rwa Gisirikare muri Ituri ku wa 14 Ukwakira rwemeje ko Col Mukalenga Shendeko na Col Kayumba Sumaili aribo bacuze umugambi mubisha wo kwica bariya Bashinwa bakabambura n’ibyo bari bafite.

Uru Rukiko kandi rwakatiye abasirikare batatu icyo gihano bari mu gucura umugambi w’ubugizi bwa nabi wahitanye ubuzima bw’abantu no gusahura ibyabo.

Rwakatiye kandi igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 abandi basirikare bane bagize uruhare mu gitero cyo ku wa 17 Werurwe 2022 cyagabwe ku modoka zari ziherekeje aba bashinwa ahitwa Irumu muri Ituri.

Urukiko rwavuze ko aba bakoloneli bahurije hamwe abasirikare umunani barimo babiri bahunze n’umusivili umwe maze bica abo bashinwa banabambura utubati tune twa zahabu n’amadorali 6000$.

Usibye ibihano bahawe bahise bamburwa impeta za Gisirikare bategekwa kwishyura amadorali ibihumbi 50$ y’impozamararira.

Umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile ya Ituri, Dieudonné Lossa yavuze ko bishimiye iki cyemezo kandi ko hashyizweho ingufu z’ubutabera mu guca intege bamwe mu basirikare bishora mu bugizi bwa nabi.

- Advertisement -

Yasabye inzego z’ubutabera gukomeza iperereza kugira ngo hafatwe ibyitso byose n’abandi basirikare bagize uruhare muri iyi dosiye.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo igihano cy’urupfu kiratangwa buri gihe ariko kigahinduka igifungo cya burundu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW