RIB ifunze Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara, ukorera mu Mujyi wa Kigali

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Imodoka ya RIB ikoreshwa mu gutwara abakekwaho ibyaha

Kabayiza Ntabwoba Patrick, Ushinzwe Iperereza ku rwego rw’Intara, ukorera mu mujyi wa Kigali uwo bita Provincial Chief Intelligence, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.

Imodoka ya RIB ikoreshwa mu gutwara abakekwaho ibyaha

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mugabo yafashwe tariki 27/09/2022.

Kabayiza ushinzwe iperereza mu mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer-PCIO), akekwaho ibyaha byo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Ubugenzacyaha.

RIB ivuga ko ibyaha akekwaho yabikoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye UMUSEKEK ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bitwaje umwuga bakora.

Ati “RIB iributsa abantu ko ibi byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

 

ICYO AMATEGEKO ATEGANYA:

- Advertisement -

GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

KWIHESHA IKINTU CY’UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe n’iki cyaha ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 3,000,000 ariko atarenze Frw 5,000,000.

UMUSEKE.RW