Rubavu: Umusore yakubiswe n’abantu bimuviramo urupfu

Abarinda ibirayi by’abaturage mu Karere ka Rubavu bazwi “nk’abarinzi b’amahoro”, barakekwaho gukubita umusore ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko hari abatawe muri yombi barimo n’umuyobozi w’umudugudu bari gukorwaho iperereza.

Akarere ka Rubavu kabereyemo ubwo bugizi bwa nabi

Ku wa 27 Ukwakira 2022 nibwo musore w’imyaka 21 wo mu mu Murenge wa Bugeshi, Akagari ka Mutovu, Umudugudu wa Mburamazi yapfuye bikekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abo barinzi.

Senyoni Jean Pierre, Umuyobozi w’umurenge wa Bugeshi w’umusigire yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu hari abakekwa bari gukorwaho iperereza barimo n’umuyobozi w’Umudugudu ariko batatu bakekwa bari ku burinzi bo bahise batoroka.

Yagize ati “Habayeho insanganya, abakoze ayo makosa bo baratorotse, umuntu yaje kwitaba Imana, ubu biri mu rwego rw’ubugenzcyaha.”

Avuga ku bari gukurikiranwa n’urwego rw’Ubugenzacyaha yagize ati “Hari umukuru w’umudugudu urimo gukurikiranwa mu rwego rwo gutanga amakuru, ni we uri Sitasiyo ya RIB, abandi baratorotse. Batatu baratorotse. Ibindi bikurikiraho biri mu bugenzacyaha.”

Yavuze ko abagize ibyago bahumurijwe ndetse abarinzi bamwe bari kwigishwa ngo iyo myitwarire ntiyongere.

Gitifu Senyoni akomeza avuga ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Ni mu gihe hagishakishwa abakekwa ubwo bugizi bwa nabi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW