Rusizi: Ababaruramari b’umwuga barahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Abagikoresha buryo bwa gakondo basabwe kujyana n'igihe bakoreha ikoranabuhanga

Umunsi wa mbere w’amahugurwa azamara iminsi itatu atangwa n’urugaga rushinzwe ababaruramari basaga 200 babigize umwuga, Institute of Certified Public Accountants of Rwanda (ICPAR) basabwe kwita ku gukoresha ikoranabuhanga nk’intwaro yo gutanga serivisi nziza no kwirinda guhombya ibigo bakorera.

Abagikoresha buryo bwa gakondo basabwe kujyana n’igihe bakoreha ikoranabuhanga

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022 abakora mwuga w’ibaruramari baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, bavuze zimwe mu mbogamizi bahura na zo muri aka kazi bizeye ko zigiye kuvaho nyuma yo guhugurwa.

MBABAZI Josephine umwe muri aba babaruramari asanga muri uyu mwuga gukora mu buryo bwa gakondo hari amakosa bakora bigahombya ibigo bakorera, yemeza ko gukoresha ikoranabuhanga bagiye guca ukubiri na yo.

Ati “Ikoranabuhanga rihora rihinduka, ni byiza ko duhura tukariganiraho bituma tudahombya ibigo dukorera bizadufasha kwirinda ubujura burikorerwaho no kudashingira ku mukuru atari yo”.

BIGIRIMANA Jean Leonard yitabiriye aya mahugurwa avuye mu gihugu cy’Uburundi, mu ihuriro ry’abaruramari bo muri icyo gihugu, na we yavuze ko hari impamba azajyana mu byo azungukira muri aya mahugurwa.

Yagize ati “Kwitabira aya mahugurwa  byanshimishije cyane, ni umwanya wo kwiga, mbere twakoreshaga impapuro, nasanze hano mu Rwanda bateye imbere mu ikoranabuhanga kurusha iwacu, icyo nzajyana ni ugufatanya n’abahanga b’iwacu duhamagare Abanyarwanda baze ku dufasha gushyira mu bikorwa ibyo bakora hano”.

Amin Miramago ni muyobozi mukuru w’urugaga rushinzwe ababaruramari babigize umwuga (ICPAR) yasabaye abakora uyu mwuga gutandukana n’uburyo bwa gakondo bwo gukoresha impapuro bakita cyane ku gukoresha ikorana buhanga ryihutisha akazi no gutanga serivisi inoze.

Yagize ati “Aho igihugu kigana turabasaba kuva mu mikorere ya gakondo yatumaga badakora kinyamwuga,   bakoreshe ikoranabuhanga ryihutisha serivisi baryiteho ribafashe mu kazi kabo ka buri munsi”.

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya 11, uyu muyobozi yakomeje avuga ko ay’uyu mwaka afite umwihariko harimo  ko muri uyu mwuga  hari ibyo usiga bihindutse.

- Advertisement -

Ati “Abantu baraza kwita ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubunyamwuga, no gukora ubintu binoze igihugu cyacu gikeneye abanyamwuga bakora akazi neza byongera ishoramari mu gihugu”.

Urugaga ICPAR rwatangiye mu mwaka 2008  rwashinzwe hashingiwe ku itegeko ryerekeye ikigo cy’ababaruramari b’umwuga no 11 ryo muri 2008,  gifite inshingano zo kugenzura umwuga w’ibaruramari mu Rwanda, kuri ubu rufite anyamuryango bagera kuri 800.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ I RUSIZI.