UPDATE: Imibare y’abapfiriye mu birori muri Korea igeze ku 154

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana

UPDATE: Abantu 154 bamenyekanye ko bapfiriye mu birori byo kwishimira ikurwaho ry’amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa no guhana intera yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Polisi y’i Seoul muri Korea y’Epfo, ivuga ko abapfuye ari 154, barimo ab’igitsina gore 98, na 56 b’igitsina gabo.

Abagera ku 153 bapfuye hamenyekanye imyirondoro yabo ndetse bimenyeshwa abo mu miryango yabo.

Muri biriya byago byatewe n’umubyigano, abantu 133 bakomeretse.

 

INKURU YABANJE: Nibura abantu 149 bapfuye abandi bagera ku 76 barakomereka nyuma y’umubyigano wabaye barimo bishimira ko amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa no guhana intera kubera kwirinda COVID-19 atakiri itegeko.

Abantu 149 byemejwe ko bapfuye

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ririshyira ku Cyumweru, mu gihugu cya Korea y’Epfo.

Imibare y’abapuye yagiye izamuka abashinzwe ubutabazi bavuze ko ari 149 bapfuye biganjemo urubyiruko rufite imyaka 20.

Choi Seong-beom, ukuriye ibikorwa byo kuzimya inkongi ahitwa Yongsan mu Mujyi wa Seoul, yavuze ko abakomeretse ari 76 barimo 19 barembye abanda 57 bakomeretse mu buryo bworoheje.

- Advertisement -

Abapfuye barimo abanyamahanga babiri, naho mu bakomeretse abanyamahanga ni 15.

Amashusho agaragaza abatabazi bagerageza gukanda mu gatuza abantu baryamye hasi babuze umwuka yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Aka kaga kabereye mu gace k’umurwa mukuru Seoul kazwiho kuberamo imyidagaduro, ndetse hakaba hari urubyiniro ruzwi muri ako gace kitwa Itaewon.

Ubusanzwe abari muri biriya birori Bambara masike (mask), ubundi bakidagaduro ibyo bita Halloween.

Ibihumbi by’abantu, abababonye bababarira ku bihumbi 100 bari birundiye ahantu hafunganye cyane bishimye, ariko umwuka uza kuba muke kubera ubwinshi bwabo.

Abantu bari benshi hariya habereye ibirori byaje kuvamo ibyago

BBC

UMUSEKE.RW