Ibi yabitangaje mu gihe uRwanda rugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
Kuri iyi nshuro insanganyamatsiko iragira iti “Ubufatanye bugamije ahazaza heza hasangiwe kuri Bose.”
Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru biteganyijwe ku wa 24 Ukwakira mu Mujyi wa Kigali ubwo hazaterwa ibiti by’imbuto ziribwa mu muganda uzabera mu Turere twa Huye na Musanze no mu Mujyi wa Kigali ku wa 29 Ukwakira 2022.
Ibi bikorwa bikazakorwa mu rwego wo gusubiza amaso inyuma mu kureba ibikorwa by’indashyikirwa n’amasomo yavuye mu mikoranire y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.
Agaruka kuri uyu munsi ugiye kwizihizwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashimye umubano wayo n’uRwanda ndetse n’ibindi bihugu by’Amahanga.
Yagize ati “ Turashimira Umuryango w’Abibumbye ku nkunga yawo ku gihugu cyacu no kuba waragiye urangaza imbere ibikorwa by’ubutwererane n’andi mahanga.”
Yakomeje agira ati“U Rwanda ruzakomeza ubufatanye mu gushakira ibisubizo ibibazo rusange mu nzego zitandukanye zirimo iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu, uburinganire n’ubwuzuzanye, kubungabunga amahoro, guharanira uburenganzira bw’impunzi, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi. Isi ikeneye ubufatanye bw’ibihugu kandi u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo.”
Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Matthew Ojiel we yavuze ko ashima uRwanda umusanzu warwo mu gufasha ibindi bihugu kugira imibereho myiza.
- Advertisement -
Yagize ati “ Umuryango w’Abibumbye urashimira Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage bayo ku bufatanye n’ibikorwa bikomeje ku neza y’abatuye iki gihugu hatagize n’umwe usigaye inyuma. Twongeye gushimangira ko twiyemeje ubufatanye n’inkunga mu buryo bwose kugira ngo tugere ku ntego zihuriweho zishingiye ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga umusanzu mu bikorwa by’umuryango w’Abibumbye aho rwohereza Abasirikare n’abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi aho rufite abagera ku 5000.
Ku wa 18 Nzeri 1962 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Loni, uhereye icyo gihe rwagiye rufatanya na yo mu bikorwa bitandukanye birimo ubuhinzi bugamije guhanga imirimo ku rubyiruko n’ibindi byagize uruhare mu guhindura imibereho n’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 60 ishize.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW