Uburasirazuba: Nubwo imvura yimanitse hari abahinze imyaka kandi isa neza

Bamwe mu bakora ubuhinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko n’ubwo iyo Ntara ikunze kwibasirwa n’amapfa ahanini aterwa no kubura imvura, cyane cyane muri ibi bihe ikirere cyahindutse cyane, bamaze gufata ingamba zo gukora ubuhinzi butangiza ubutaka kandi ko batangiye kubona umusaruro ushimishije.

Ubuhinzi bwa Ndikumana bumwinjiriza arenga ibihumbi 300 ku kwezi

Ibi babivuga nyuma yo kubona amahugurwa mu buhinzi butangiza ubutaka ndetse bakagerageza no kubukora kuri ubu bakaba bahinga ibihe byose no ku mpeshyi kandi bakabona umusaruro uhagije mu gihe mbere y’ayo mahugurwa bitashobokaga.

Muri iki gihe cy’impeshyi bahinze ibigori n’ibirayi kandi usanga bimeze neza nk’iby’igihe cy’imvura, bakavuga ko urebye umusaruro babona muri ubu buhinzi bwabo ngo bavuye kuri Toni eshatu kuri hegitari ubu bakaba bari kugeza kuri toni zirenga icumi.

Habyarimana Hassan, ni u.we muri bo ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Nyamirama mu itsinda ry’abahinzi 30 biyemeje kuba umusemburo w’impinduka mu buhinzi.

Yagize ati “Turi itsinda ry’abantu 30, abagabo ni 8 duhinga tudakomeretsa ubutaka, bikagabanya abakozi mu mirima, bikagabanya n’amafaranga dushora bigatanga umusaruro, bikagabanya n’ifumbire wasangaga mbere dupfusha ubusa.Turizigamira ndetse tugatanga n’ubwishingizi bw’ubuzima ku buryo nta bibazo dufite mu miryango.”

Akomeza agira ati “Umusaruro dukuye mu murima tuwuhuriza hamwe tugapima ibiro biva mu mirima tuba duhingaho mu buryo batandukanye. Uwo musaruro duhaho buri munyamuryango ibisigaye tukabigurisha kugira ngo tubone amafaranga yo gukodesha ahandi kugira ngo twagure ibikorwa, iyo umwaka urangiye tureba asigaye mu isanduku tukayagabanya abanyamuryango bigatuma abana bajya mu ishuri bitatugoye.”

Bizeye umusaruro n’ubwo imvura itaraboneka kubera gukoresha uburyo butangiza ubutaka, ahadacukuwe harasasirwa

Ndikumana Gabriel, wo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, we ahinga urutoki, imboga n’imbuto ku butaka bugera kuri hegitari enye bukamwinjiriza amafaranga agera ku bihumbi 300 ku kwezi, kandi yakuyemo ibikenerwa byose.

Avuga ko mu myaka ine amaze abikora byamuhaye inyungu no kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko kandi ko akomeza no kubyigisha abaturanyi be kugira ngo bave mu buhinzi gakondo bwangiza ubutaka bakore ubugezweho butanga umusaruro bityo babashe guhangana n’ibura ry’ibiribwa.

Yagize ati “Mbere nari umwarimu nza kubireka nyoboka iy’ubuhinzi. Nabutangiriye ahantu hato hatageze no kuri hegitari ariko ubu mbukorera kuri hegitari enye, nkora ubuhinzi butangiza ubutaka nkahinga urutoki, imbuto n’imboga kandi igihe cyose ndeza sinkikangwa n’impeshyi.

- Advertisement -

Iyo tuvuze kubungabunga ubutaka ducukura ahakenewe gushyirwamo imbuto ahasigaye tukahasasira kugira ngo ubutaka bwere kugunduka cyangwa ngo butwarwe n’isuri, ubutaha tukahahindura tugakoresha hahandi hari hasasiye gutyo gutyo. Aho nakuraga nka Toni y’umusaruro ubu zibaye nke zaba nk’enye kandi tukeza ibihe byose.”

Abahinzi ba Kayonza biteze umusaruro ufatika n’ubwo nta mvura yari yagwa kandi barahinze ku mpeshyi

Umukozi muri Canadian Food-grains Bank, Ihuriro ry’Imiryango Itari iya Leta ikora mu by’ubuhinzi, Mathew Van Geest, ubwo yari mu Rwanda mu nama mpzamahanga mu kwihaza mu biribwa, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu rugamba rwo kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubuhinzi butangiza ubutaka n’ikirere avuga ko gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye bizatanga umusaruro.

Yagize ati “Guhurira hamwe byaduhaye umwanya wo guhuza ibitekerezo no gukomeza gushakira hamwe ibisubizo mu kwihaza mu biribwa. Twakoranye n’u Rwanda cyane kandi bari mu nzira nzizazo gukora ubuhinzi butanga ibisubizo mu kwihaza mu biribwa kandi iryo ni ihame kuri twe. Tuzakomeza gusangizanya ubu bunararibonye kuko hari aho usanga bamwe barateye imbere abandi bakiri inyuma.”

Umukozi Ushinzwe ubujyanama mu bya tekiniki mu Muryango Tearfund na Canadian Foodgrains Bank muri Afurika yo Hagati n’Iy’Uburengerazuba, John Twiringiyumukiza, avuga ko aho Isi igeze muri iki gihe, abahinzi bakwiye guhindura uburyo n’imitekerereze y’uko bwakorwaga hambere kugira ngo bubahe umusaruro ukwiye.

Yagize ati “Turi hano nk’abantu bakora mu buhinzi n’abafatanyabikorwa hagamijwe gusangira ubunararibonye no kububakira ubushobozi kugira ngo twongere intambwe n’umuvuduko mu iterambere ryo kwihaza mu biribwa. Turizera ko ibyo turi gusangizanya bagiye kubyigisha abandi noneho nabo bagire ubumenyi mu kubungabunga ubutaka, kububyaza umusaruro kugira ngo buteze imbere ababukora ndetse twihaze no mu biribwa, byose mu buryo burambye.”

Mu nama ya cyenda ya Kigali, yateguwe na Tearfund ku nkunga ya Canadian Foodgrains Bank n’abandi bafatanyabikorwa barimo RAB, FAO, imiryango nka MCC, CBM, AEE na PDN ndetse n’itorero AEBR kuwa 18 kugeza kuwa 21 Ukwakira 2022, impuguke 70 zo mu bihugu 12 bari bayiteraniyemo, biyemeje kurushaho kwegera abakora ubuhinzi babereka uburyo bunoze bwo kubukora bugatanga umusaruro butangije ubutaka n’ikirere muri iki gihe Isi ihanganye n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri Nzeri uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, WFP, ryaburiye isi ko abantu bagera kuri miliyoni 345 bazibasirwa n’inzara, umubare wenda kwikuba kabiri ugereranyije n’uwo mu bihe cya Covid-19.

Gahunda ya Canadian Foodgrains Bank na Tearfund yo guhugura abakozi bahugura abandi mu by’ubuhinzi bubungabunga ubutaka n’ikirere yatangiye kugeragerezwa muri Ethiopia, aho yatangiye gutanga umusaruro ikaba igiye no gukomereza mu Rwanda hagamijwe kubyaza umusaruro ubutaka mu buryo burambye.

Ubuhinzi ni umwe mu nkingi za mwamba z’ubukungu bw’Igihugu kuko nko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020, bwihariye 28% byabwo ndetse intego ihari akaba ari ukuzamura ibyo bipimo by’umusaruro.

Gukora ingendoshuri ni bimwe mu bituma bahuza ubumenyi mu kwihaza mu biribwa

Yanditswe na Jean Claude BAZATSINDA